FIBA AfroBasket2021: Ikipe y’igihugu ya Misiri yageze mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu ya Misiri y’abagabo bakina Basketball yageze mu Rwanda aho yaje kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama-5 Nzeri 2021. Misiri yabaye ikipe ya gatatu yageze mu Rwanda nyuma ya South Sudan na Republique Centre Afrique.

Ikipe y’igihugu ya Misiri iri mu itsinda rya kabiri (B) kumwe na Tunisia, Republique Centre Afrique na Guinea mu gihe South Sudan izaba ikina irushanwa ku nshuro ya mbere iri mu itsinda rya gatatu (D) kumwe na Senegal, Cameron na Uganda.

Izindi Nkuru

Angola ibitse ibikombe byinshi (11) ni imwe mu makipe atinyitse azaba ari mu irushanwa ry’uyu mwaka kuko inari mu itsinda rya mbere (A) kumwe n’u Rwanda, DR Congo na Cape Verde.

Mbere y’uko Misiri yinjira mu irushanwa nyirizina, bazabanza gukina n’u Rwanda imikino ya gicuti kuva tariki 19-21 Kanama 2021 muri Kigali Arena. U Rwanda ruheruka i Dakar muri Senegal aho rwakiniye imikino itatu ya gicuti, ibiri na Senegal n’umwe wa Guinea. U Rwanda rwatsinzwe imikino yose uko ari itatu.

Image

Ikipe y’igihugu ya Misiri yageze mu Rwanda aho iteganya kubanza kwipima n’u Rwanda mbere yo kwinjira mu irushanwa

Mu bihugu bitegerejwe mu Rwanda binakomeye muri Basketball birimo Tunisia yatwaye igikombe cya 2017 itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe mu irushanwa ryakiriwe na Senegal yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Morocco amanota 73-62.

Icyo gihe kandi, Ikechukwu Somtochukwu Diogu wa Nigeria niwe wahize abandi (MVP) anarusha abandi amanota yatsinze mu irushanwa kuko nibura mu mukino yatsindaga impuzandengo y’amanota 22.

Image

Egypt - FIBA U19 Basketball World Cup 2017 - FIBA.basketball

Misiri ni igihugu gitinyitse mu mikino cyane umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball

Image

Usher Komugisha (Iburyo) uzaba ashinzwe itumanaho muri FIBA AfroBasket 2021 yakira abakinnyi ba Misiri i Kigali

PHOTOS: FERWABA

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru