Florent Ibengé watozaga AS Vita Club yabonye akazi muri RS Berkane akazajya ahembwa ayarenga 50,000,000 FRW

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Florent Ibengé  wari umutoza wa AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri RS Berkane mu cyiciro cya mbere muri Maroc.

RS Berkane ibitse igikombe cya TOTAL CAF Confederation Cup 2019-2020 yatwaye itsinze Pyramids ku mukino wa nyuma, izajya ihemba Florent Ibengé ibihumbi 55 by’amadolari ya Amerika (55,000 USD) amadolari agera kuri miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda (55,000,000 FRW) buri kwezi.

Izindi Nkuru

Kuri iki Cyumweru, Ibengé yarebye umukino iyi kipe yakiriye ikanatsinda Olympic de Safi ibitego 3-0.  Florent wari umaze kubaka izina muri AS Vita Club, nyuma yo kubageza mu matsinda ya TOTAL CAF Confederation Cup 2020-2021 bakanasoza shampiyona y’uyu mwaka, bahise bahitamo gutandukana kugira ngo abe yajya gushakira ahandi.

Kuri iki Cyumweru rero nibwo Florent Ibengé yagaragaye kuri Berkane Stadium areba uko bari bahagaze bakina na Olympic de Safi mbere yo kubona akazi mu buryo buri ku mugaragaro (Official).

Image

Image

Florent Ibengé  wari umutoza wa AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri RS Berkane

Image

Florent Ibengé yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rennaissance Sportif de Berkane avuye muri AS Vita Club

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru