France: Muhayimana yabwiye Urukiko ko atari gukora Jenoside kuko Nyina n’umugore we ari Abatutsikazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Claude Muhayimana uri kuburanishirizwa mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi akekwaho gukorera mu cyahoze ari Kibuye, yabwiye Urukiko ko nyina n’umugore we ari Abatutsikazi ku buryo atari kubasha kujya mu mugambi wo kwica abo mu bwoko bwabo.

Claude Muhayimana usanzwe afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu cyahoze ari Kibuye, aho avugwaho kuba yaratwaraga Interahamwe zabaga zigiye mu bitero.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris ruri kumuburanisha, rwamusomeye ibyaha akekwaho birimo icya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Uyu mugabo wahoze ari umushoferi wa Hoteli ya Guest House de Kibuye, yahakanye ibyaha byose akurikiranyweho.

Yanahakanye ibyo kuba yaramenye ko habayeho umugambi wo gutegura Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko kuba yari umushoferi atari kubimenya ko icyo azi ari uko habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Muhayimana uhakana ko nta ruhare yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, yavuze ko nyina ndetse n’umugore we ari Abatutsikazi bityo ko atari kujya mu bikorwa byo kwica abo mu bwoko bwabo.

Juventine MURAGIJEMALIYA

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru