France: Perezida Macron yagize Minisitiri Hervé Berville ukomoka mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hervé Berville ukomoka mu Rwanda, wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yagizwe Minisitiri muri Guverinoma y’u Bufaransa, aba Minisitiri muto muri iyi Guverinoma.

Hervé Berville wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yaje muri Guverinoma y’iki Gihugu mu mpinduka zakozwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, nyuma y’ishyirwa mu myanya rya Perezida Emmanuel Macron, Hervé Berville yagize Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburobyi ndetse n’ibindi bikorwa bikorerwa mu mazi, aho yasimbuye Justine Bénin.

Uyu munyapolitiki winjiye muri Guverinoma y’u Bufaransa, yavukiye mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, aza kuhava afite imyaka ine ubwo yahungishwaga kubera Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye ababyeyi be.

Ubwo yageraga mu Bufaransa, yarezwe n’umuryango wamwakiriye w’ahitwa Pluduno muri Côtes-d’Armor.

Ku myaka 27, muri 2017, Hervé Berville yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa aho yari umukandida w’ishyaka La République en Marche ajya guhagarira aka gace yarerewemo ka Côtes-d’Armor.

Icyo gihe yari yatsinze ku majwi 64,17% ahigitse Didier Déru wari umukandida w’ishyaka ry’aba Républicains wagize amajwi 35,83 %.

Muri Mata 2019, Hervé Berville yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsi, ahagarariye Perezida Emmanuel Macron.

Uyu munyapolitiki w’Umufaransa waje ari kumwe n’itinda ayoboye, yanakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, banagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye b’Inteko z’Ibihugu byombi.

Ubwo yazaga mu Rwanda yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko
Yanitabiriye Urugendo rwo Kwibuka

RADIOTV10

Comments 1

  1. Sibomana says:

    Iman a to mu Ijuru imushoboze gusoza inshingano ze kinyamwuga, kandi girore. Merci S.E Mr. Macron pour cette confiance. C’est un signe de l’inclusivite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru