Gasabo: I Kinyinya bakomeje gahunda yo kurwanya COVID-19 binyuze mu bukangurambaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda igihugu cyashyizeho ingamba zitandukanye zo kukirwanya no kurinda abaturage mu bihe bitandukanye hagiye hashyirwaho gahunda ya “Guma mu rugo” na “Guma mu karere” bitewe n’uko ubwandu bwiyongeraga cyane.

Mu ngamba zafashwe zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 nyuma y’umwaka n’amezi arindwi kigeze mu Rwanda, umujyi wa Kigali washyizeho ubukangurambaga bwihariye buzakorwa mu mirenge yose igize  umujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Mu murenge wa Kinyinya, umwe mu mirenge igize akarere ka Gasabo ubu bukangurambaga bwarakomeje aho bumaze gukorerwa mu midugudu yose ya kagali ka kagugu. Kuri iyi nshuro bukaba bwakomereje mu kagari ka Gacuriro.

Image

Abaturage bo mu murenge wa Kinyinya bamaze kumenyera gahunda z’ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19

Muri ubu bukangurambaga hibanzwe ku bikorwa byo kuganiriza abaturage, kwibukiranya uburyo icyorezo cyandura n’uburyo gikwirakwira no gushishikariza abaturage ku kirinda.

Imbyino n’ikinamico byose bikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya COVID-19 nibyo byiganje, bigakorwa n’urubyiruko ndetse n’abashesha akanguhe bagamije kugaragaza ububi bw’iki cyorezo n’uburyo bwo kukirinda.

Avuga ko bahisemo kubukora bahereye ku masibo baganiriza abaturage urugo ku rundi kandi ngo bizatanga umusaruro ku buryo hari ikizere ko hari ubwo batazongera kurwaza COVID-19 kuko abaturage bazaba bigishijwe bihagije.

Akomeza avuga ko kandi abaturage bitabiriye ubukangurambaga ku buryo bushimishije kandi bakaba bumva icyo ubu bukangurambaga bumariye umuturage.

Image

Umuyobozi w’kagari ka Gacuriro Kayitesi Redempta

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Ntabwiko Charles asaba abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kurwanya COVID-19 no kugira uruhare mu kuyikumira. Avuga ko hari ingamba nyinshi umurenge wafashe hagamijwe kurinda abaturage bawutuye cyane cyane abenshi batunzwe n’ibikorwa by’ubucuruzi n’ubushabitsi bityo kugira ngo ubuzima bukomeze kandi batanduye cyangwa ngo banduze abandi.

Image

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Ntabwiko Charles

Akomeza kuri iyi ngingo avuga ko ubukangurambaga bwatanze umusaruro kuko byagabanyije umubare w’abandura COVID-19 ukurikije imibare yagaragaraga mbere  hataratangizwa ubukangurambaga kugeza ubu aho nta murwayi wa coronavirusi urangwa muri uyu murenge.

Aavuga ko kandi ubu bukangurambaga buzakomeza no mu tundi tugari twose hagamijwe kurushaho kwigisha abaturage kuko aho bahereye muri ubu bukangurambaga  abaturage babyumva kandi babigize ibyabo.

Umurenge wa Kinyinya bakomeje gushyira imbaraga mu  bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 mu gihe hari ibikorwa bimwe na bimwe byemerewe gufungura birimo utubari n’insengero ariko bakiri gukora igenzura hakurikijwe abanditse basaba kwemererwa kugira ngo bagenzure neza barebe ko ntacyazaba intandaro yo kwandura cyangwa kwanduza abandi bityo bazagenda babafungurira buhoro buhoro hakurikijwe uko bubahirije amabwiriza kuko nabemerewe babagenzura umunsi ku munsi bareba ko n’ingamba zo kwirinda zubahirizwa.

Image

Abaturage bo mu murenge wa Kinyinya bafite ibyapa bifashisha mu bukangurambaga

Ubu bukangurambaga bwatangijwe hagamijwe kurushaho gukangurira abantu kwirinda COVID-19 no gukurikiza amabwiriza, bukaba bwaratangiye kuwa 13 Nzeri 2021 bukazasozwa kuwa 15 Ukwakira 2021.

Ubu bukangurambaga bukaba bushingiye ku muturage aho ari uruhare rwumuturage, munsanganyamatsiko igira “iti”UBUDASA MU KURWANYA COVID-19(Operation one stop).

Inkuru ya Hakizimana Emmanuel/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru