Gasabo: Umurenge wa Kinyinya babona bageze ku ntego yo guhashya COVID-19

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubudasa mu kurwanya covid19 ni ubukanguramba bugiye kumara ukwezi butangijwe mu mujyi wa Kigali aho bukorwa bushingiye ku masibo nk’urwego rwegereye umuturage.

Mu murenge wa kinyinya akarere ka Gasabo mu mudugudu wa Gicikiza ubu bukangurambaga bwibanze ku gusibura inziga abantu bahagararamo mu isanetere ya Batsinda nka gace gakoreramo abantu benshi cyane ko ari isantere y’ubucuruzi.

Izindi Nkuru

Mu ijambo rye, umuyobozi w’umudugudu wa Gicikiza Uwamariya Nadia avuga ko covid19 kaje ari icyorezo ariko umudugudu wa Gicikiza ntiwahwemye gukurikiza amabwiriza atangwa ninzego z’ubuzima zo kwirinda covid 19,akomeza avuga ko ubu bukangurambaga babukoze isibo  kuyindi, kandi abaturage babyumvishe neza kuburyo kugeza ubu nta n’umurwayi wa COVID-19 urangwa muri uyu mudugudu, avuga ko kandi ubu ari uburyo bwiza bwo gufasha abafite intege nkeya batabasha gusohoka ngo bage gufata urukingo ahubwo babasanga murugo bakabakingira.

Image

Umuyobozi w’umudugudu wa Gicikiza Uwamariya Nadia

Agakomeza ashishikariza abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yose uko yakabaye bityo batsinde coronavirusi burundu.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe nabafatanyabikorwa batandukanye bakorera imiromo yabo mu Kigali ka kagugu barimo abakora umwuga w’ubukarane,abanyonzi bamagare,koperative y’abamotari ndetse n’abandi batandukanye.

Ni ubukangurambaga bwabanjirijwe n’urugendo kuva Kagugu berekezaa mu isantere ya Batsinda, aba bwitabiriye bari basite ibyapa n’izindi nyandiko nini zanditseho ubutumwa bwo kwirinda COVID-19 ndetse n’uburyo bwo kuyirwanya.

Umuyobozi w’umurenge wa kinyinya bwana Havuguziga Charles, avuga ko mu midugudu 22 igize umurenge wa kinyinya 18yose imaze gukorerwamo ubu bukanguramba kandi abaturage bose ntibakibwirizwa kwambara agapfukamunwa ndetse no gukaraba intoki nogushyira intera hagati y’umuntu nundi.avuga ko izingamba bazigize izabo, barabiririmba kandi barabikurikiza cyane ko mu matsinda amwe name bishyiriyeho abakangurambaga babafasha kwibukiranya amabwiriza.

Image

Umuyobozi w’umurenge wa kinyinya bwana Havuguziga Charles aganira n’abaturage

Avuga ko biri gutanga umusaruro mwiza asaba abaturage kurushaho kuba ku rugamba rwo kurwanya coronavirusi.

Image

Abakora imirimo itandukanye mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 mu mudugudu wa Gicikiza

ImageInkuru ya Emmanuel Hakizimana/Radio&Tv10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru