GATSIBO: Hari abatazi ubwiza bw’umuriro w’amashanyarazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu karere ka Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba, hari bamwe mu baturage bagaragaza ikibazo cy’uko hashize igihe bategereje kugezwaho umuriro w’amashanyarazi ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

N’ubwo no mu bindi bice bitandukanye byo muri aka karere ka Gatsibo hakigaragara abaturage bahangayikishijwe no kutangira umuriro w’amashanyarazi abaganiriye na Radio 10 ni abo mu murenge wa Gitoki muri aka karere aba bavuga ko hari imidugudu itaracanirwa nyama ngo insinga z’amashanyarazi zica hejuru y’ingo zabo ikindi ngo n’aho yitwa ko yageze ugasanga nta ngufu afite ku buryo bayabyaza umusaruro uko bikwiye.

Izindi Nkuru

Uwitwa Nkundineza Aimable yagize ati”Nimureba murasanga intsinga zitunyura hejuru ariko twebwe nta muriro baduha ubuse tuzagera ku iterambere gute tutagira amashanyarazi”

Mugenzi we witwa Nikuze yagize ati” N’aho bitwa ko bawuduhaye ntiwanacomekaho imashini yogosha yewe ubu ntitwanareba televiziyo rwose mutuvuganire baduhe umuriro dushobora kubyaza umusaruro”

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’uyu mu renge wa Gitoki bemera ko iki kibazo gihari ariko ngo mu ntangiriro z’umwaka utaha abaturage bose bazaba bahawe umuriro kandi ufite ingu nk’uko twabitangarijwe na JD HABIYAREMYE umukozi w’uyu murenge ushinzwe ubutaka ibikorwaremezo n’imiturire.

Ati”Nibyo koko turacyafite igice kinini kitarahabwa amashanyarazi ariko ndabizeza ko mu ntangiriro z’umwaka utaha ikigo kibishinzwe kizaba kiri gucanira abaturage bacu bari bakiri mu kizima cyane ko n’inyigo yarangiye.”

N’ubwo hirya no hino mu gihugu hacyumvikana abaturage bataka kuba bataragezwaho umuriro w’amashanyarazi nyama guverinoma y’u Rwanda yihaye umuhigo w’uko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazaba bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi ibyo bamwe baheraho bibaza niba uyu muhigo uzakunda mu gihe hasigaye imyaka 2 gusa.

 

Inkuru ya Ntakirutimana Pacifique/RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru