Gen M.Muganga mu masengesho na APR yo kuzikura imbere ya Étoile du Sahel

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi b’iyi kipe mu myitozo banifatanya mu isengesho ryo kuzatsinda umukino ukomeye bafitanye na Étoile du Sahel kuri uyu wa Gatandatu.

Izindi Nkuru

Lt Gen Mubarakh Muganga wakurikiranye imyitozo ya APR FC yaberaga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo akaba ari naho umukino uzabera kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “iminsi yagiye ngo dukine umukino ubanza hano iwacu, intsinzi itangirira m’urugo niyo mpamvu tubitezeho ko intsinzi izaboneka kuwa Gatandatu. Mukore ibyanyu mu kibuga mutsinde byinshi nk’ubuyobozi tubafitiye byinshi tubateganyiriza ariko namwe mufite ibyo muduhishiye, iyo n’intsinzi kandi y’ibitego byinshi. Imyitozo umutoza Adil ari kubaha ni myiza kandi itanga ikizere ibindi tubiharire ikibuga ariko icyo turi gutekereza twese n’intsinzi ya hano m’urugo ndetse no mu mahanga.

Nyuma yubu butumwa bwiza umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yagejeje kubagize iy ‘ikipe, yifatanyije na bo mu isengesho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru