Gen.Ntaganda agiye kongera kuburanishwa ngo urubanza rwa mbere rwabayemo amakosa akomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko y’Ubujurire y’Urukiko Mpuzamahanga (ICC) rw’i La Haye, yanzuye ko General Bosco Ntaganda yongera kuburanishwa ku ngingo zimwe na zimwe ngo kuko hari amakosa akomeye yabaye mu mwanzuro w’urubanza rwa mbere ku birebana n’indishyi za Miliyoni 30 USD yaciwe.

Ni icyemezo cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, nyuma yuko Ishami ry’Ubujurire rya ICC ryakiriye ubujurire bw’uruhande ruburana na Bosco Ntaganda rutanyuzwe n’icyemezo cyafashwe mu rubanza rwa mbere.

Izindi Nkuru

Uhagarariye rimwe mu matsinda aburana na Ntaganda, yajuririye indishyi ziteganywa mu cyemezo cyasomwe tariki 08 Werurwe 2021.

Iki cyemezo cyavugaga ko abana binjijwe mu gisirikare ku ngufu ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Bosco Ntaganda, bazahabwa Miyoni 30 USD y’indishyi.

Iyi ndishyi yanabaye iya mbere nyinshi yagenwe mu byemezo by’uru Rukiko, byavuzwe ko izakurwa mu kigega cy’Urukiko kuko uregwa atayifitiye ubushobozi.

Kuri uyu Kabiri, Inteko y’Ubujurire y’uru Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Busuwisi, yafashe icyemezo ko bimwe mu byaburanyweho bigomba gusubirwamo kugira ngo hagenwe indi ndishyi nshya.

Inteko yasomye iki cyemezo yari igizwe n’abacamanza, Marc Perrin de Brichambaut, Presiding, Piotr Hofmański, Luz del Carmen Ibáñez Carranza, Solomy Balungi Bossa na Gocha Lordkipanidze.

Umucamanza wasomye iki cyemezo, agaruka ku ncamacye zacyo, yavuze ko inteko y’ubujurire yasanze mu cyemezo cy’Urukiko rwaburanishije uru rubanza bwa mbere, harimo amakosa akomeye arimo kuba rutaragaragaraje umubare wa nyawo w’abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’uregwa.

Iyi nteko kandi ivuga ko yasanze iki cyemezo cy’Urukiko kitarashoboye kubara ingano ikwiye y’indishyi y’amafaranga igomba gutangwa (Miliyoni 30 USD).

Ivuga ko mu kugena iriya ndishyi, Urukiko rutagaragaje impamvu rwashingiyeho ndetse ntirugendere ku buremere bw’ingaruka zabaye ku bazigizweho n’ibikorwa by’uregwa.

Inteko y’Ubujurire yasabye Urukiko gusubiramo uru rubanza, ikagena indishyi ikwiye rugendeye kuri uyu mwanzuro wo mu bujurire.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2019, Gen Bosco Ntaganda yakatiwe gufungwa imyaka 30 ari na cyo gihano kinini cyatanzwe n’Uru Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Icyo gihe yakatiwe iki gifungo ahamijwe ibyaha 18 birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ibyaha byibasiye abasivile, guhindura bamwe abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina no gushyira abana mu gisirikare.

Bosco Ntaganda mu rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru