Gisagara: Umugabo ariyemerera kwica mugenzi we bapfa umukobwa ukora mu kabari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 25 aremera icyaha cyo kwica mugenzi we bapfa umukobwa ukorera mu Kabari gaherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara.

Uyu mugabo ukekwaho kwica mugenzi we bananganyaga imyaka dore ko bombi bari bafite 25, yakoze iki cyaha akurikiranyweho mu ijoro ryo ku ya 14 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Iki cyaha cyabere mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Dawawi mu Murenge wa Kibirizi, saa yine z’ijoro (22:00’).

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, bukurikiranye uyu mugabo, buvuga ko mu ibazwa rye, yemeye ko yateye icyuma nyakwigendera mu gatuza agapfa, akabisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yemeye ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi yagikoze nyuma yo gushyamirana na nyakwigendera bapfuye umukobwa wacururizaga nyina mu ako kabari yamutereyemo icyuma.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru