Goma: N’umujinya w’umuranduranzuzi abagore bigaragambije basaba MONUSCO guhambira utwayo ikabavira mu Gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagore batandukanye bo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakoze imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, bayisaba kubavira mu Gihugu ngo kuko ntacyo ibamariye.

Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, aho aba bagore bo mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bigabije imihanda yo muri uyu mujyi bagakora iyi myigaragambyo.

Izindi Nkuru

Aba bagore bagaragzaga umujinya w’umuranduranzuzi, bari bafite ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko barambiwe ingabo za MONUSCO kuba zidakora akazi kazizanye kuko imyaka yose zimaze mu Burasirazuba rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo zakoze.

Ibi byapa biriho amagambo agira ati “Turasaba MONUSCO gusubirayo nta mananiza kandi bidatinze.”

Ibindi bikaba byanditse amagambo agira ati “Ntiwifuza imishyikirano na M23, MONUSCO ntituyishaka mu Gihugu cyacu.”

Iyi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, ibaye nyuma y’igitutu iri kotswa aho abategetsi batandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kuyishinja uruhare mu bibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, yavuze ko imiryango mpuzamahanga iri mu bagira uruhare mu ntambara iri kubera muri iki Gihugu.

Yagize ati Mugereranye MONUSCO yuyu munsi, ubushobozi ifite na MONUSCO yo mu myaka 10, hambere aho M23 yari yaratsinzwe. Dutekereza ko imiryango mpuzamahanga ishobora gusubiza inyuma imyanzuro ya Dipolomasi kuko ibibazo biracyakomeza na nyuma yimyaka 25.

Imbaraga nke za MONUSCO kandi zagiye zinagaragazwa n’abanyapolitiki batandukanye barimo Perezida Paul Kagame wakunze kuvuga ko izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zatsinzwe kuko bitumvikana uburyo zamara imyaka 20 mu butumwa ariko ntacyo zigera kandi zishorwamo akayabo.

Ubwo yaganiraga na France 24 tariki 17 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yagize ati Imyaka 24 irashize zigifite inshingano zimwe kandi Isi yose ikomeje kubirebera. Nta n’umwe ushaka kubivugaho, wakwibaza ngo byagenze gute ko zagiye muri iki Gihugu gukemura ibibazo?”

MONUSCO ivugwaho kuba iri gutera ingabo mu bitugu FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23, iherutse gutangaza ko idafite ubushobozi bwo kurandura M23 ndetse ko na FARDC ubwayo idafite ubwo bushobozi.

Bagaragaje ko bababazwa n’uburyo MONUSCO yatengushye Igihugu cyabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru