Guma mu karere yatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva guma mukarere yaza hari abaguzi n’abacuruzi bavuga  ko  ubu ibiribwa nkimboga nibindi byaturukaga muntara  birimo guhenda ugereranyije nuko byari bisanzwe ,ibi ngo byatewe ahanini n’abazanaga ibicurizwa muri kigali batakibasha kubizana  bakaba bifuza ko abayobozi bakwiye gushaka uko ibicuruzwa  byakwiyongera biza muri KIGALI ,ministre y’ubucuruzi ntiyigeze ishaka   kugira icyo ibibwiraho Radio&TV10.

Si ubwa mbere gahunda ya guma mukarere ibaye mu Rwanda kuko mukwezi kwa 3 uyu mwaka nabwo guverinoma yashyizeho iyi gahunda murwego rwokwirinda  ubwiyongere bw’icyorezo cya corona virus icyogihe nabwo Radio & TV10 yagaragaje ikibazo cy’ihenda ry’ibicuruzwa ku isoko ry’urwanda ryaturukaga kukuba ibiribwa bitabona uko bituruka muntara neza

Izindi Nkuru

Kuri ubu twasuye amwe mumasoko yo muri Kigali  dusanga ikikibazo nubu cyongeye kugaruka nkuko ababacuruzi n’abaguzi babigaragaza

Umwe mu baganiriye na Radio &TV10 yavuze ko”uhereye ku bishyimbo birahenze, ibijumba byose birahenda karoti intoryi,ibitunguru nibindi byose birahennze ,ubundi twajyaga kubyizanira muntara none ntitwemerewe kujya ‘ubu rero barabizana bihenze ngo nabo byabahenze ariko twavugana n’abahinzi twaranguriraga bakatubwirako batangiye kubiha amatungo kuko byabuze ababigura “

See the source image

Ibicuruzwa birimo ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi bikabije kuzamuka mu biciro

Mugenzi we ati :”Ikiro cy’inyanya twagurishaga 500 twagishyize kuri 800 kuko natwe ubu intebo twaranguraga ibihumbi mirongo itatu na bitanu turimo kuyirangura  mirongo itanu  .,nibemerere abantu kubitwoherereza kuko Kigali barya byinshi nyamara ntibahinga “ Ibintu by’inyanya ntibikiboneka byarahenze noneho abacuruzi bakavuga ko nabo baba baranguye bahenzwe”

Abaguzi n’abacuruzi bajya inama ko MINICOM ikwiye gushaka ukobongera imodoka zizana ibicuruzwa zibikuye muntara kuko kugeza ubu ngo ababizana bakiri bakeye , bejeje ibicuruzwa kubigeza  hafi ya kigali ubundi abacuruzi bakajya kubirangura biboroheye aho kugirango hajyeyo imodoka nkeya za coperatie bazo.

See the source image

Bimwe mu biribwa ibiciro byabyo byikubye hafi kabiri

Minisitiri y’ubucuruzi n’inganda  mu butumwa bugufi twabandikiye  ntibigeze bashaka kugira icyo babivugaho, ubwo guma mukarere iheruka mu kwezi kwa gatatu nabwo abacuruzi n’abaguzi bagaragaje iki kibazo ariko   MINICOM ntiyigeze yemera ko hari ikibazo cy’uko ibicuruzwa bibura uko bigera i Kigali ahubwo yavugaga ko biterwa n’uko umusaruro wari wahunduye bitewe n’ibihe. Naho kuba byaba biterwa no kuba hari aho biri mu ntara bikabura uko bigera i Kigali ntabwo atari ukuri kuko kuva guma mu rugo yatangira, hakaza guma mu karere kugeza uyu munsi imodoka zitwara ibicuruzwa ntabwo zikumirwa, zikomeza gukora.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru