Hamenyekanye ibyavuye mu iperereza ry’ibanze kuri ruswa inugwanugwa muri FERWAFA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ku bibazo bya ruswa bikekwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryagaragaje impamvu zikomeye kuri bamwe ndetse babiri bakaba batawe muri yombi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko nyuma y’iri perereza ry’ibanze, uru rwego rwataye muri yombi Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan.

Izindi Nkuru

Yavuze ko aba bombi bakekwaho ibyaha bitatu; (1) Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, (2) kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, (3) guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Dr Murangira yagize ati “Ibi byaha bibiri bikurikirana bihanishwa ibihano bimwe akaba ari igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw na Miliyoni 3 Frw.”

Naho icyaha cya mbere cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganywa n’ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’itegeko ryere ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Aba bagabo bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, umwe acumbikiwe kuri station ya Rwezamenyo mu gihe undi afungiye kuri station ya Nyarugenge.

Dr Murangira avuga ko RIB iri gukora dosiye y’ikirego cy’aba bagabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzabaregera inkiko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru