Hamenyekanye icyo Perezida wa Ukraine yavuganye na Tshisekedi kuri Telefone

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Ukraine yavuganye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kiganiro cyo kuri telefone aho bagarutse ku ngaruka z’ibibazo byatewe n’Intambara y’u Burusiya.

Perezida Volodymyr Zelensky yahamagaye mugenzi we Felix Tshisekedi bagirana ikiganiro kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022.

Izindi Nkuru

Iki kiganiro, kibanze ku kibazo cy’ibura ry’ibiribwa ryatejwe n’intambara u Burusiya bwashije kuri Ukraine yatumye Isi izahazwa n’imbogamizi zinyuranye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko iki kiganiro ari icya mbere yagiranye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Namugaragarije ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ibibazo byatewe n’Igisirikare cy’u Burusiya muri Ukraine. Nagarutse ku kamaro ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyigikiye Ukraine byumwihariko mu Muryango w’Abibumbye.”

Perezida Volodymyr Zelensky kandi yashimangiye ko Ukraine ishyize imbere imikoranire ishikamye hagati yayo n’Umugabane wa Afurika.

Ni ikiganiro kibaye nyuma y’icyumweru kimwe ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bubashije guhaguruka muri Ukraine nyuma yuko hasinywe amasezerano yo kuba Igisirikare cya Ukraine cyaha inzira aya mato yari yarimwe inzira akajyana ibi binyampeke byari byarabuze bigateza ikibazo cy’ibura ry’ibizikomokaho ku Isi.

Iki kiganiro kandi cyabaye hagati y’Umukuru w’Igihugu cya Ukraine kimaze iminsi cyugarijwe n’intambara cyashojweho n’u Burusiya ndetse no ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba itorohewe kuko imaze iminsi ihanganye n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 imaze iminsi ihanganye na FARDC mu mirwano ikomeye.

Perezida Zelensky kandi yavuganye na mugenzi we wa DRC mu gihe iki Gihugu cyariho kinitegura kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amarica, Antony Blinken wanazanywe n’iki kibazo cy’iyi mitwe.

Perezida wa Ukraine
Na Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru