Icyo R.Kelly yakoze akimara gukatirwa imyaka 30 y’igifungo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bunganira R Kelly wakatiwe gufungwa imyaka 30, yavuze ko ubwo Umucamanza yari amaze gusoma icyemezo cy’Urukiko, uyu muhanzi w’ikirangirire yashatse kugira icyo avuga mu rukiko ariko akamukomakoma akamubuza.

Uyu muhanzi w’Umunyamerika Robert Sylvester Kelly uzwi nka R Kelly, yakatiwe gufungwa imyaka 30 kuri uyu wa Gatatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gusambanya abakobwa batagejeje imyaka y’ubukure.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iki cyemezo cy’urubanza, Gloria Allred wunganira abagore batatu bashinja R Kelly, yabwiye itangazamakuru ati “Nta muntu n’umwe wasibanganya ikibi cyakorewe abagizweho ingaruka n’ibyakozwe.”

Umunyamategeko Steve Greenberg wunganira R Kelly, yavuze ko abashinja uyu mukiliya we, bakabirije, “bakamwigirizaho nkana” bagamije kumubambisha.

Steve K Francis, uri gukora by’agateganyo mu mwanya w’umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza (HIS/Homeland Security Investigations) yavuze ko uyu muhanzi “Yakoresheje ubutunzi bwe n’ubwamamare bwe mu guhohotera abana b’abakobwa abizeza na bo kuzamamara n’ubutunzi agamije kubasambanya.”

Iki cyemezo cy’igifungo cy’imyaka 30 cyafatiwe R Kelly, cyasomwe uregwa na we ahibereye aho yari yaje kumva icyemezo cy’urukiko.

Jennifer Bonjean, na we wunganira R.Kelly, yavuze ko ubwo Umucamanza yamaraga gusoma iki cyemezo, uyu muhanzi yashatse kugira icyo avuga kuri iyi myaka 30 y’igifungo yakatiwe, ariko akamukomakoma akamubuza.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko guhanisha R Kelly igifungo kitari munsi y’imyaka 25 mu rwego rwo kurinda abaturage ibibi by’uyu muhanzi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru