Hamenyekanye igihano cyakatiwe umugabo w’i Bugesera wishe umugore we akamukata ijosi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’i Ntarama mu Karere ka Bugesera ukurikiranyweho kwica umugore we amutemesheje umuhoro akanamukata ku ijosi, yahamijwe icyaha, akatirwa gufungwa burundu.

Uyu mugabowitwa Nkundabagenzi Sylvestre ukurikiranyweho [ashobora kuzajurira] kwica umugore we ubwo yamusangaga mu rugo yicaranye na mugenzi we baturanye agahita afata umuhoro akamutema mu mutwe.

Izindi Nkuru

Nyuma yo kumutema mu mutwe kandi ntiyarekeye kuko yamukase ijosi, mugenzi wa nyakwigendera agahita atabaza ari na bwo uyu mugabo yirukankaga ashaka gucika ariko aza guhita afatwa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije uru rubanza rwabereye mu ruhame ahabereye iki cyaha mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, mu cyumweru gishitze tariki 08 Nyakanga, rwasomye umwanzuro warwo, rwemeza ko ahamwa n’icyaha, rumutakira gufungwa burundu.

Muri uru rubanza rwabaye tariki 17 Kamena 2022, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko ubu bwicanyi bwakozwe n’uyu mugabo yari abugambiriye kuko we na nyakwigendera [umugore we] bari basanzwe bafitanye amakimbirane.n

Nyakwigendera yari yarareze umugabo we icyaha cy’ubushoreke no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya.

Mu iburanisha ry’uru rubanza ruregwamo uyu mugabo kwica umugore we, ntiyigeze avuga byinshi ahubwo yemeye icyaha anagisabira imbabazi ariko Ubushinjacyaha bwo bumusabira gufungwa burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru