Hamenyekanye ikindi cyemezo cyafatiwe Umushinwa wakatiwe imyaka 20 kubera iyicarubozo yakoreye Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rukuru-Urugereko rwa Rusizi rwatesheje agaciro ikirego cy’umugabo w’Umushinwa wakatiwe gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha bw’icyaha cy’iyicarubozo yakoreye Abanyarwanda babiri, wifuzaga ko rutesha agaciro icyemezo cyatumye ahita afatwa agafungwa.

Uyu mugabo witwa Shujun Sun yamenyekanye cyane mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za Kanama 2021 akubita Abanyarwanda yabasirikiye ku giti gikoze nk’umusaraba abaziza ko bamwibye amabuye y’agaciro.

Izindi Nkuru

Ibi Byabereye mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ikigo cya ALI GROUP HOLDING LTD cyari gikurwe n’uyu mugabo.

Nyuma y’aya mashusho, Umushinwa witwa Shujun Sun yatawe muri yombi ndetse n’abandi banyarwanda barimo Renzaho Alexis wari ushinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe Umutekano muri iyi kompanyi, ariko baza kurekurwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mushinwa nyuma yo kwibwa amabuye y’agaciro i Nyamasheke, yaje gukeka bamwe mu bakozi bamukoreraga akazi ko mu rugo  harimo umuzamu ndetse n’uwamutekeraga, abazana mu Karere ka Rutsiro abazirikira ku giti kimeze nk’umusaraba yari yarashinzeyo, abakubita  inkoni nyinshi afatanyije na Renzaho Alexis.

Tariki 30 Werurwe 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije uyu mushinwa igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) ndetse ruhanisha n’Umunyarwanda witwa Renzaho Alexis igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri (12) runategekako ko bahita bafatwa bagafungwa kabone n’iyo urubanza rwajuririrwa.

Aba bagabo bombi bahise banajurire Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi, rwaburanishije ubujurire bwabo, aho barusabaga gutesha agaciro iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi.

Muri iki kirego cyabo cy’ubujurire batanze nk’ikirego kihutirwa, basabaga uru Rukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi ko icyo cyemezo cyo guhita bafatwa bagafungwa cyavanwaho kuko Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwabitegetse kandi bitari byarasabwe n’Ubushinjacyaha.

Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi, rwanzuye ko iki kirego cy’uyu Mushinwa Shujun Sun n’Umunyarwanda Renzaho Alexis, nta shingiro gifite ndetse rutegeka ko icyo cyemezo bari bafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi gikomeza guhabwa agaciro bagakomeza gufungwa.

Ni icyemezo cyasomwe mu cyumweru gishize tariki 05 Nyakanga 2022, aho uru Rukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi, rwagaragaje ko ibyategetswe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi, bisanzwe biteganywa n’Itegeko kandi ko ibyo rwashingiyeho bifite ishingiro.

Shujun Sun yakatiwe gufungwa imyaka 20

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru