Hamenyekanye ikizazana umuyobozi ukomeye muri America uzagenderera u Rwanda na DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken ategerejwe mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko bivugwa ko rugamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibi Bihugu byombi [Rwanda na DRC].

Ikinyamakuru The Africa Report kivuga ko Antony Blinken azagenderera u Rwanda na DRC mu kwezi gutaha mu hagati.

Izindi Nkuru

Blinken ugiye kugirira uruzinduko rwa kabiri muri Africa nyuma yuko asuye Kenya, Nigeria na Senegal mu kwezi k’Ugushyingo 2021, bimwe mu bizaba bimugenza mu Rwanda no muri DRC, birimo ibibazo by’umutwe wa M23, iby’amatora ateganyijwe muri Congo ndetse n’amasezerano y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize, Blinken yari yakiriye intumwa zari zoherejwe na Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Christophe Lutundula.

Bimwe mu byaganiriweho muri ibi biganiro byabereye i Washingtono, ni ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kwibasira uburasirazuba rwa DRC ubwo icyo gihe Umutwe wa M23 wari ukomeje gukubita inshuro FARDC ari na ko wafataga ibice bimwe byo muri Congo.

Mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano n’amahoro kabaye mu ntangiro z’ukwezi gushize, Linda Thomas Greenfield uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko Igihugu cye cyifuza ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziyoboka ibiganiro mu gushaka umuti w’ibibazo byari bimaze igihe bitutumba hagati y’Ibihugu byombi.

Antony Blinken agiye kugenderera u Rwanda na DRC mu gihe ku wa Mbere w’iki cyumweru, umuvugizi we Ned Price, yatangaje ko Guverinoma ya USA izaganira n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu ku busabe bwatanzwe na Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, yasabye ko iki Gihugu cyahagarika inkunga kigenera u Rwanda ngo kuko giteza umutekano mucye muri Congo.

Ubu busabe bwatanazwe na Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n’Amahanga muri Sena ya USA, Robert Merendez uherutse kwandikira Blinken amusobanurira ko u Rwanda rutera inkunga M23, bityo ko hari impungenge ko inkunga baruha ishobora kwifashishwa muri ibi bikorwa bihugabanya umutekano w’Igihugu cy’igituranyi.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganye kuva cyera, ruvuga ko ibibazo bya M23 bireba Congo ubwayo ndetse ko uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo bafite ibyo barwanira kandi byagiye byirengagizwa na Leta yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru