Hamenyekanye impamvu y’imyitozo ihuriyemo RDF, UPDF n’izindi ngabo zo muri EAC yatangijwe muri Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi ndetse na bamwe mu basivile baturutse mu Bihugu bitandatu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) batangiye imyitozo iri kubera muri Uganda igamije guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere.

Iyi myitozo yiswe “Ushirikiano Imara” ifite insanganyamatsiko igira iyi Promoting Peace, Security and Stability towards the East African Community Integration”, tugenekereje ni “Guteza imbere Amahoro, Umutekano n’ituze rirambye mu gutsimbataza ukwishyira hamwe k’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.”

Izindi Nkuru

Iyi myitozo ibaye ku nshuro ya kabiri, iri kubera muri Uganda mu kigo kiswe Uganda Rapid Deployment Capability Centre giherereye i Jinja.

Ni imyitozo izamara ibyumweru bibiri, ikaba yatangijwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije bwa gatatu wa Uganda, Rukia Nakadama wavuze ko iyi myitozo izatuma Inzego z’Umutekano mu Bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba zirushaho gushyira hamwe no gukorana bya hafi.

Prof Gaspard Banyankimbona, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’amahuriro ya za Kaminuza zo muri EAC wari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, yavuze ko iyi myitozo yateguwe mu rwego rw’umugambi w’ibikorwa byo gushaka amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibyaha by’ubujura ndetse no guhangana n’ibiza.

Mu muhango wo gutangiza iyi myitozo y’Ibihugu bitandatu byo muri EAC (Rwanda, Burundi, Kenya, South Sudan, Tanzania na Uganda), u Rwanda rwari ruhagarariye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Iyi myitozo igamije guteza imbere amahoro n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba, ibaye mu gihe kimwe mu Bihugu bigize uyu muryango cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kinaherutse kwinjira muri uyu muryango, kiri kubera ibikorwa by’umutekano mucye bishingiye ku iyubura ry’imirwano hagati ya M23 n’igisirikare cy’Igihugu (FARDC).

Iyi mirwano yanubuye nyuma y’iminsi micye Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bafatiye imyanzuro igamije kurandura ibibazo by’umutekano mucye byakunze kugaragara muri DRC.

Muri iyi nama yabereye i Nairobi muri Kenya, abakuru b’Ibihugu bafatiyemo imyanzuro isaba imitwe yose ifite ibirindiro muri DRC gushyira hasi intwaro, ubundi ikomoka muri iki Gihugu ikayoboka ibiganiro bizayihuza na Guverinoma ikagaragaza icyo irwanira naho ikomoka hanze igahita itaha.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC kandi, yavugaga ko iyi mitwe nidakurikiza ibi yasabwe izagabwaho ibitero n’itsinda ry’Igisirikare gihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo kuyitsinsura.

Ni ibiganiro byanatangiye ariko umutwe wa M23 wamaze gukurwamo nyuma y’uko akanama k’umutekano muri DRC gaherutse guterana kemeje ko uyu mutwe ari uw’iterabwoba.

RDF igiye kwifatanya n’izindi ngabo muri iyi myitozo y’ibyumweru bibiri

Ni imyitozo y’Ibihugu bitandaty

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nsabiyunva Miracle says:

    EAC twifatanye turwanye imitwe yitwajye intwaro ibuza umutekano mukarere ka cyu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru