Hamenyekanye ukuri mpamo ku ifoto ya Bamporiki byavugwaga ko yongeye kugaragara mu ruhame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje hakwirakwijwe ifoto ya Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, bivugwa ko yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe afungiye iwe, gusa hamenyekanye amakuru mpamo kuri iyi foto.

Ni ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga za bamwe barimo uwitwa Mweneso kuri Twitter, wari wagize ati Bamporiki Edouard Yongeye kugaragara mu ruhame Uyu munsi yitabiriye masengesho yahuje ababarizwa mu gisata cy’ubuhanzi, itangazamakuru na sports.”

Izindi Nkuru

Iyi foto yakwirakwijwe cyane kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, igaragaza Bamporiki Edouard yicaye muri sale bigaragara ko yari yitabiriye igikorwa cyahuje abantu benshi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bafashe iyi foto nk’ukuri, bayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo na bo bemeza ko Bamporiki Edouard yongeye kugaragara mu ruhame mu gihe bizwi ko afungiye iwe mu rugo kubera icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo yaketsweho.

Gusa amakuru mpamo yemeza ko iyi foto itafashwe mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje nkuko byemezwaga na bamwe.

Iyi foto yafatiwe muri Serena Hotels tariki 10 Mata 2022, ubwo abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiraga amasengesho ngarukakwezi ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship yari afite insanganyamatsiko igira iti Umuyobozi ukize, Igihugu gikize.”

Iyi foto igaragaza Bamporiki akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye bari bitabiriye aya masengesho.

Amasengesho y’abahanzi n’abanyamakuru, yavugwaga ko yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, na yo yabayeho ndetse anitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, gusa Bamporiki wavugwaga ko yayitabiriye, ntiyigeze ayagaragaramo.

Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yahagaritswe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku ya 05 Gicurasi 2020.

Nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoreye itangazo rihagarika Bamporiki, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rwahise rusohora itangazo ruvuga ko uyu wari umaze kwirukanwa muri Guverinoma akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, akaba afungiye iwe mu rugo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru