Haranugwanugwa ko Kabila ashobora kuzahatanira kongera kuyobora DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyaka FCC (Le Front Commun pour le Congo) ryatangiye ibiganiro mu bayoboke baryo bisa n’imbanzirizamushinga yo guharurira inzira Joseph Kabila kugira ngo aziyamamarize kongera kuyobora DRCongo.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 27 Kanama 2022, Néhémie Mwilanya Wilondja wahoze ari Umuhuzabikorwa wa FCC akaba yaranagize imyanya ikomeye ku butegetsi bwa Joseph Kabila, yagiranye ikiganiro n’abayoboke b’iri shyaka mu Mujyi wa Bukavu, cyumvikanyemo amagambo yo kurata ibigwi uyu waboye Congo.

Izindi Nkuru

Uyu munyapolitiki Néhémie Mwilanya Wilondja wanayoboye ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku bwa Joseph Kabila, yavuze ko Igihugu cyabo kiri mu bihe bibi bitigeze bibaho ku ngoma yabo.

Yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gusubira inyuma kandi yari imaze gutera intambwe ishimishije ku buryo FCC itagakwiye kwishimira ibiri kuba ku byo bari barubatse.

Yavuze ko kandi ibyo byose biri kuba ku Banye-Congo, Joseph Kabila atabirebesha amaso gusa ngo yicecekere kuko na we yifuza koi bi bibazo byose byakemuka.

Yagize ati “Ndashaka ko mugenzaho ibitekerezo mwifuza ko nshyira Joseph Kabila kugira ngo bizaduhe umurongo wo kubaka ibyasenywe n’Ubutegetsi bwadusimbuye.”

Yakomeje agira ati “Kuva Joseph Kabila yava ku butegetsi Igihugu cyacu kiri mu kangaratete kitigeze kijyamo ubwo yari akiri ku buyobozi.”

Uyu munyapolitiki Néhémie Mwilanya Wilondja yavuze ko afite icyizere gihagije ko FCC izasubira ku butegetsi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2023.

Aya magambo yatangajwe n’umwe mu bakomeye muri FCC, yatumye bamwe mu banyapolitiki bemeza ko Joseph Kabila agifite akayihayiho ko gusubira ku butegetsi.

Aba basesenguzi kandi banashingira ku kuba Joseph Kabila yaremeye kurekura ubutegetsi ku mahoro, bityo ko yari afite icyizere ko azabugarukaho.

Banavuga kandi ko byabera ihurizo Felix Tshisekedi kuko nubundi atorohewe n’ibibazo uruhuri bigaragaza intege nke ze kuko atabikemuye byumwihariko ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa drc.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru