Haringingo Francis yahagaritswe mu kazi ko gutoza Police FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Police FC yafashe umwanzuro wo guhagarika mu kazi Haringingo Francis Christian wari umutoza mukuru, Claude Rwaka wari umwungirije na Jean Paul Niyintunze “Rambura” wari ushinzwe ingufu z’abakinnyi. Aba bose barazira umusaruro nkene ikipe iri kugaragaza muri uyu mwaka w’imikino.

Ni umwanzuro ubuyobozi bw’ikipe bwafashe nyuma y’uko baheruka gutsindwa na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa kamarampaka muri shampiyona 2020-2021.

Izindi Nkuru

Aganira na Radio &TV10, umunyamabanga mukuru wa Police FC, CIP Obed Bikorimana yahamije aya makuru “Yego, abatoza bahagaritswe, ntabwo ari burundu ni agateganyo”

Haringingo Francis wari umutoza mukuru yahawe iminsi irindwi atari mu kazi kugira ngo Nkotanyi ILDEPHONSE usanzwen atoza ikipe y’abato ya Police FC (Interforce FC).

Police FC kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota ane (4) mu mikino ine (4).

 

SADAM MIHIGO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru