Hasohotse itangazo bivugwa ko ari FLN ivuga ku gitero ikekwaho cyahitanye Abanyarwanda babiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuvugizi bw’umutwe w’Inyeshyamba wa FLN bwasohoye itangazo buvuga ko buhakana bwivuye inyuma igitero cyagabwe n’abakekwa kuba ari abo muri uyu mutwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, kigahitana abantu babiri.

Iri tangazo bivugwa ko ryanditswe n’umuvugizi Wungirije wa FLN, Sous Lieutenant Irambona Steven, bivugwa ko ryanditswe tariki 19 Kamena 2022, ryumvikana ryasomwe mu ijwi ryihinduranyije, aho ritangira rivuga ko uyu mutwe ubabajwe n’ubu bwicanyi bwakorewe Abanyarwanda babiri barimo umushoferi n’umugenzi bari muri iriya modoka.

Izindi Nkuru

Nyuma y’ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’abakekwa kuba ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’umupaka, bakarasa kuri iriya modoka.

Uyu wasomye itangazo rya FLN, akomeza agira ati “kandi turahakana twivuye inyuma ibivugwa muri iryo tangazo ribeshya ko ari FLN yagabye icyo gitero.”

Akomeza avuga ko uyu mutwe wa FLN utabarizwa ku butaka bw’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 ndetse ko ngo inyeshyamba z’uyu mutwe zitarwana n’abaturage ahubwo ngo zigaba ibitero ku ngabo z’u Rwanda.

Uyu uvuga ko inyeshyamba za FLN zitabarizwa ku butaka bw’u Rwanda mu gihe yivugira ko iri tangazo ryakorewe i Nyamagabe ku wa 19 Kamena 2022.

Umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero bitandukanye, wagiye uhitana ubuzima bw’inzirakarengane zitandukanye ndetse bamwe basigarana ubumuga bwa burundu.

Uyu wasomye iri tangazo ukoresha imvugo ziremereye zihabanye n’ukuri n’imyitwarire y’inzego z’umutekano z’u Rwanda zizwiho gukora kinyamwuga, akomeza azishinja kuba ari zo ziri inyuma y’ibi bikorwa bikekwa ko byakozwe na FLN.

Polisi y’u Rwanda yahise itabara ahabereye ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’abakekwa kuba ari abo mu mutwe wa FLN, yatangaje ko ababukomerekeyemo bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kigeme ndetse abandi bakajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).

Polisi y’u Rwanda kandi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abahize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi kugira ngo babiryozwe.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Abobagibanabi bashakishwe kuko birakomeyr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru