HUYE: Muri RP-IPRC Huye hatashywe ikibuga cya Basketball cyatanzweho arenga miliyoni 50

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cy’uyu wa gatandatu tariki 12 Kamena 2021 mu kigo cya RP-IPRC Huye hatashwe ikibuga cya Basketball baheruka kuzuza, ikibuga cyujuje ibisabwa cyatwaye ingengo y’imari ya miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda (50,000,000 FRW).

Mu ijambo ryo guha ikaze abari bitabiriye ibirori byo gufungura ikibuga cya Basketball cya RP-IPRC Huye, umuyobozi w’iri shuri, Dr Major Twabagira Bernabé yavuze ko muri gahunda bafite yo guteza imbere siporo basanze bagomba kubanza kugira ibikorwa remezo byujuje ibisabwa kugira ngo babone aho bahera bazamure ireme rya siporo muri iki gikorwa.

Izindi Nkuru

Muri ibi birori byo gutaha ku mugaragaro iki kibuga, guverineri w’intara y’amajyepfo, Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru, yashimye abakozi n’abanyeshuri ba

RP-IPRC Huye ku gushyirahamwe bagaragaza mu guteza imbere imikino. Guverineri Kayitesi yashimye iki kibuga cyujuje ibisabwa kandi ko kizafasha mu kuzamura impano nshya.

Guverineri Kayitesi Alice yizeye ko mu gihe ibikorwa remezo bikomeza kwiyongera bizajya binazamura urwego rw’imyidagaduro biciye muri siporo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier nawe yunze mu rya guverineri ashima iki kibuga anavuga ko ari amahirwe akomeye ku itera mbere rya siporo kuba ibikorwa remezo bikomeza kwiyongera.

“Minisiteri ya siporo twishimiye ko uyu munsi mufite amakipe akomeye mukaba mushoboye no kubaka ikibuga nk’iki kizabafasha mu gukomeza guteza imbere impano zasiporo ” Shema Maboko Didier

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré, umuyobozi wa tekine muri FERWABA, Moise Mutokambali na Sheikh Sarr umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball (Abagaore n’abagabo), bose bari muri iki gikorwa.

RP-IPRC Huye ni kimwe mu mashuri ahagaze neza muri siporo kuko kugeza ubu ikipe yabo y’abari n’abategarugori ihatanira ibikombe muri Basketball dore ko ari nayo ibitse igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona 2020-2021.Muri RP-IPRC Huye kandi banafite ikipe y’abagabo ihatana mu cyiciro cya mbere.

YANDITSWE NA: Sadam MIHIGO/Radio&TV10 Rwanda

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru