I Kampala habayeho kwikanga iturika ry’ikindi gisasu ku isoko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, i Kampala muri Uganda habayeho kwikanga iturika ry’ikindi gisasu ku isoko ryitwa Akamwesi riherereye ku muhanda wa Gayaza.

Ikinyamakuru The Informer UG gikorera muri Uganda dukesha aya makuru, kivuga ko igipolisi cya Uganda kihutiye kugera kuri ririya soko ariko ubu hakaba hatekanye.

Izindi Nkuru

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko habayeho kwikanga iturika ry’Igisasu kuri ririya soko rya Akamwesi ku muhanda wa Gaza ariko ko nta gisasu cyaturitse.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga yagize ati “Ntabwo ari ukuri. Itsinda ryacu ryihutiye kuhagera ariko ryasanze ntakibazo gihari. Ni ukwikanga iturika ry’igisasu gusa.”

Abakunze gukorera kuri ririya soko, baravuga ko ubu hariya hatuje cyane kuko nyuma y’uko kwikanga hahise harindirwa umutekano mu buryo budasanzwe.

Hashize umunsi umwe i Kampala haturikiye ibisasu bibiri kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, birimo kimwe cyaturikiye hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bigahitana abantu bagera muri batandatu.

Ni ibitero byakangaranyije umurwa mukuru wa Uganda, Kampala byatumye Perezida wa Repubulika wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni asaba inzego z’umutekano n’iz’ubutasi gusaka ahantu hose hashoboka kugira ngo abagizi ba nabi bari inyuma ya biriya bikorwa batahurwe.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru