Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yamaze kwakira ibibazo by’abakiliya ba Sosiyete ya Spiro icuruza moto zikoresha amashanyarazi, bavuga ko zifite ibibazo birimo ibya tekiniki bituma zikora impanuka za hato na hato, ndetse ko ku bufatanye n’izindi Nzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, n’Urwego RURA, bari gukurikirana iby’ibi bibazo.
Ni nyuma yuko bamwe mu baguze moto n’iyi sosiyete ya Spiro, bagaragaje impungenge ko zitujuje ubuziranenge, kuko abazitwara bakomeje guhura n’impanuka bitewe no kuba zitagira feri.
Umwe mu bamotari bakoresha moto z’iyi sosiyete, yagize ati “Amapine yayo aranyererera, ufata feri ukanyerera, bisaba kuba ugenda nta feri. Wakora ku kinyabiziga gute nta feri, waba uri kugenda ikinyabiziga kiri imbere, wafata feri bikanga, ukagonga ikinyabiziga kiri imbere.”
Nanone kandi hari Abamotari bagaragazaga ibibazo bahura na byo mu guhindura Bateri z’izi moto, aho bavugaga ko bacibwa amafaranaga menshi ndetse bakanasiragizwa.
Nyuma y’ibi bibazo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko yakiriye ibibazo by’aba bakiliya b’iyi sosieye ya Spiro, “kandi ko ku bufatanye na RICA, RSB, RURA na MININFRA biri gukurikiranwa kugira ngo bishakirwe ibisubizo.”
Spiro yari yisobanuye
Mu itangazo ryari ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Spiro, iyi Sosieye y’Ubucuruzi yari yavuze ku bijyanye n’uko abalikiya babona Bateri, aho yari yavuze ko yashyizeho ahantu harenga 600 mu Gihugu ho guhindurira batari.
Muri iri tangazo ryashyizwe hanze tariki 08 Ugushyingo, Spiro yari yagize iti “Kugeza ubu, Spiro ikorera ku masite asaga 650 yo guhindura amabateri hirya no hino mu Rwanda. 50% zikaba zibarizwa mu Mujyi wa Kigali. Ibi bituma abamotari babasha gusimbuza bateri zabo mu gihe gito.”
Muri iryo tangazo, Spiro yari yakomeje igira iti “Nubwo ibibazo bya tekini bishoboka kuvuka, bateri zifite inenge zihita zisimbuzwa kandi ivugururwa ryaryo rikomeje kuba, ryatumye ubwikorezi bwiyongera.”
Iyi sosiyete itari yagize icyo itangaza kuri biriya bibazo byo kuba moto zayo zitagira feri, muri ririya tangazo, yavugaga ko izakomeza kumva abakiliya bayo no gusubiza ibibazo ku mikorere yabo.
Yari yagize iti “Itsinda ryacu ryita ku Bakiliya rikorera mu Gihugu hose, kandi ryiteguye kwakira kwita ku bibazo by’abamotari. Byongeye kandi, turi gutangiza gahunda yiswe ‘Rider Engagement Forum’ igamije gushimangira ibiganiro hagati y’abamotari, ubuyobozi, n’inzego za Leta dukorana bityo buri jwi ryumvikane kandi rihabwe agaciro.”
RADIOTV10








