Ibihe by’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo bya MNI byasize Glosby na Gang Rope bahawe igihembo gikuru-AMAFOTO

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Gang Rope [Jean d’Amour Mizinduko] na Glosby [Uwimana Glosby Gad] bahuriye mu ndirimbo  ‘‘Let’s get it’’ nibo batwaye igihembo gikuru cya MNi cya miliyoni imwe n’ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda (1.250.000 FRW) nyuma y’uko bahiza abandi mu majwi y’ababatoye binyuze ku rubuga bwa MNI inategura iki gikorwa ifatanyije na RadioTV10.

Izindi Nkuru

Ibihe by’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo bya MNI byasize Glosby na Gang Rope bahawe igihembo gikuru

Mu birori by’akataraboneka byabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri 2021 guhera saa Moya n’Igice z’umugoroba muri studio za TV10, habereye ibirori byo gushimira abatsinze ku rutonde rw’indirimbo rwa MNI ku nshuro ya kane mu gihembwe cyari cyatangiye mu kwezi kwa karindwi.

Iyi ndirimbo yatumye aba bahanzi begukana igihembo, bayishyize kuri shene ya Youtube tariki 25 Mata 2021, imaze kurebwa n’abantu 2, 621. Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Kina Beat.

Glosby na Gang Rope bahawe igihembo gikuru bavuze ko bashima cyane abafana babo n’abandi bose babahaye amajwi yatumye bahiga abandi mu irushanwa, bavuga ko amafaranga batsindiye azabafasha muri gahunda yo kugaragaza ubushobozi bafite mu muziki.

Iradukunda Bertrand (Ibumoso) umunyamakuru wa RadioTV10 aganira na Isharah Alliance uri mu batwaye ibihembo bya MNI mu minsi ishize

Umutoni Josiane usanzwe ari umunyamakuru wa Radio10 &TV10 ari mu bayoboye ibiganiro byabaye mbere yo gutanga ibi bihembo

Nyuma y’uko aba basore bamaze kwegukana igihembo, Gaga Scott Butera, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri MNI Ltd itegura iki gikorwa, yavuze ko nka MNI bishimira ko umubare w’abahanzi bitabira ugenda uzamuka bikajyana n’umubare w’abatora bagenda bazamuka umunsi ku munsi.

“Icya mbere twashima kugeza ubu ni uko umubare w’abahanzi bitabira amarushanwa uzamuka ariko kandi ntuzamuke wonyine kuko n’abafana batora bakomeza kuba benshi. Twizera ko bizatanga umusaruro mwiza uzamura abahanzi b’abanyarwanda.” Scott Gaga Butera

Gaga Scott Butera, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri MNI Ltd itegura iki gikorwa

Haguma Norbert umuyobozi wa SPENN Rwanda avuga ko bateye inkunga aya marushanwa muri gahunda yo gukomeza gutera ingabo mu bitugu umuziki Nyarwanda kuko ubwabo babona ko utera imbere bityo bizeye ko itafari rya SPENN rizagira kinini ryubaka.

“Iyo urebye mu mbogamizi zituma umuziki udatera imbere mu buryo bwihuse n’uko usanga nta buryo butuma umufana ashyigikira umuhanzi akunda ngo abikore mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Ibyo bibazo rero nibyo MNI yaje gukemura ifatanyije n’abandi bafite icyo bafasha itera mbere ry’umuziki.” Haguma Norbert umuyobozi wa SPENN Rwanda

Alyn Sano mu byamamare byitabiriye umuhango wo guhemba Glosby na Gang Rope:

Alyn Sano ari mu bari bitabiriye ndetse anasusurutsa abanyarwanda mu  buryo bwa “Live” kuri TV10

Kuri uwo wa Gatandatu kandi ubwo hatangwaga ibi bihembo, umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda, Alyn Sano ari mu bari bitabiriye ndetse anasusurutsa abanyarwanda mu  buryo bwa “Live” kuri TV10.

Alyn Sano kandi ni umwe mu bahanzi bigeze guhatana muri aya marushana na TOP10 POWERED BY MNI, yanaboneyeho guhabwa igihembo yatsindiye ubwo yabonaga amajwi ahagije muri Top 10 yabaye ku nshuro ya gatanu. Alyn Sano yatsindiye iki gihembo binyuze mu majwi yahawe indirimbo ye yise “Hono”.

Intore Tuyisenge uhagarariye Urugaga rwa Muzika mu Rwanda yavuze ko ashimira Leta kuba yarashyize imbaraga mu gukingira abantu kuko bizatuma abahanzi bongera gutarama imbonankubone, ndetse n’ubushobozi bwabo bukabasha kongera kuzamuka. Yanashimiye MNI ku bw’igikorwa cyiza yazanye.

Haguma Norbert umuyobozi wa SPENN Rwanda avuga ko bateye inkunga aya marushanwa muri gahunda yo gukomeza gutera ingabo mu bitugu umuziki Nyarwanda

MNI Ltd ni sosiyete yigenga ibarizwa mu Rwanda ifite intumbero yo kugira uruhare mu iterambere rya muzika Nyarwanda binyuze mu gushyiraho uburyo bushya bwinjiriza amafaranga abahanzi nyarwanda kandi bukamenyekanisha umuziki wabo kurushaho.

TV10 rero ni murumuna wa Radio 10 ikaba ari Televiziyo yigenga yatangiye gukorera mu Rwanda muri Gashyantare 2013. Iyi Televiziyo igaragara hose mu gihugu, ku kigero cy’100%. Iri ku murongo wa Digital ndetse igaragara ku miyoboro ya CANAL+, STARTIMES na Azam TV kandi igaragara ku buntu ku bafatabuguzi (Free to Air). Ibi bitanga amahirwe ku bantu benshi yo gukurikira gahunda n’ibiganiro TV10 ibategurira.

Intore Tuyisenge uhagarariye urugaga rw’abahanzi yashimiye Leta iri gukora ibishoboka byose ngo ibitaramo bisubukurwe

Iradukunda Bertrand (Ibumoso) umunyamakuru wa RadioTv10 aganira na Alyn Sano

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru