Ibimenyetso bya “Delta” ubwoko bushya bwa COVID19 biri kugaragara mu Rwanda – MINISANTE

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko ibipimo barimo gukora bigaragaza ibimenyetso simusiga by’uko mu Rwanda hageze ubwoko bwa Koronavirusi (COVID-19) bwihinduranyije bwiswe “Delta Variant”, bikaba bishimangirwa n’ubukana bw’iyi ndwara; aho abarwayi barimo kugaragaza ibimenyetso bitajyaga bigaragara.

Minisitiri Ngamije avuga ko ibipimo biri gukorwa mu Rwanda n’amakuru atangwa n’abaganga bigaragaza ko abarwayi ba COVID-19 basigaye baza bafite ibimenyetso bidasanzwe ugereranyije n’abakirwaga mu bihe byabanje.

Izindi Nkuru

Agira ati “Bamwe baza bakubwira ko bafite umutwe ukabije, bakakubwira ukuntu baba bananiwe cyane, ukuntu guhumeka bigoye ibyo ni ubwa mbere tubyumvise, bivuze ko ari bya bimenyetso by’ubukana bwa Covid-19 yihinduranyije buzwi nka Delta, ikindi ni uko ubwandu bwiyongereye mu gihe gito ku buryo abantu twabonaga mu mezi atatu twababonye gusa mu byumweru bine.”

See the source image

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko ibipimo barimo gukora bigaragaza ibimenyetso simusiga by’uko mu Rwanda hageze ubwoko bushya bwa Koronavirusi (COVID-19)

Yongeraho ko umuti w’agateganyo ari ukwirinda hakurikizwa amabwiriza asanzwe azwi mu gihe hagitegerewe ko inkingo ziboneka kuko umuntu wakingiwe bimufasha guhangana n’ubwandu bushya bwa COVID-19.

Hagati aho abaturage bakomeje gusaba ko igihe hagaragaye umurwayi mu baturanyi be hashyirwaho uburyo bwo gupima abahuye na we bose n’abaturanye na we kugira ngo harebwe niba yaba atayikwirakwije.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo butandukanye bwo gupima kugeza ku rwego rw’utugari n’imidugudu, bityo abakekwaho kwandura COVID-19 bagasuzumwa kugira ngo hafatwe ingamba zo kubakurikirana.

Hagati aho abarwayi benshi barwariye mu ngo zabo basabwa kuguma mu rugo kugira ngo badakwirakwiza ubwandu, inzego z’umutekano zikaba zikomeje gufatanya n’abaturage gukaza ingamba zo kwirinda.

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/Radio&TV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru