Ibintu bibiri bikomeye byihishe inyuma ya raporo ishinja u Rwanda gufasha M23- Impuguke

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Buchanan Ismael, impuguke akaba n’umwarimu muri kaminuza mu bya politiki, avuga ko raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda gufasha M23, hari byinshi bishobora kuba biyihishe inyuma birimo kuba DRC yatanga ruswa kugira ngo ikomeze kwanduza isura y’u Rwanda.

Tariki 04 Kanama 2022, hasakaye amakuru avuga ko raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye igaragaza ibimenyetso bikomeye byerekana ko ingabo z’u Rwanda zafashije umutwe wa M23.

Izindi Nkuru

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru mpuzamahanga, yanashyigikiwe na Guverinoma ya Congo yongeye kuzamura ibirego ishinja u Rwanda.

Gusa u Rwanda rwavuze ko rudashobora gutanga ibitekerezo kuri raporo itasohowe n’ababifitiye ububasha, yamaganiye kure ibi binyoma, ivuga ko bigamije kugoreka ukuri kwa nyako guhari.

Impunguke mu bya politiki Dr Buchanan Ismael akaba n’umwarimu muri Kaminuza, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko ibikubiye muri iriya raporo ari ibicurano ahubwo ko hari byinshi biyihishe inyuma kuko hari iyari iherutse gusohorwa na MONUSCO yemeje ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo.

Ati “None kuki inzobere za UN zitagendeye ku byo MONUSCO nkuko bavuga ngo n’abatangabuhamya babyiboneye n’amaso cyangwa se abo babajije, ibyo MONUSCO ntabwo bo bafite inzobere zabishobora?”

Akomeza agaragaza ibyihishe inyuma iriya raporo, Dr Buchana yakomeje agira ati “Ikindi, kuki se Congo itabigiramo uruhare niba biyiha inyungu zikomeye ngo…Congo ifite ubushobozi bwo gufata amafaranga ikayashyiramo ikayaha uwo ari we wese, ntuzi se ko ruswa yamunze kiriya Gihugu ku mugaragaro ku buryo gusohora raporo yatuma u Rwanda rucibwa amazi ku byo rumaze kuvuga. Ibyo rwose gutanga amafaranga muri Congo ni ibintu bimenyerewe.”

Akomeza kandi avuga ko iyi raporo ishobora no gucurwa n’Umuryango w’Abibumbye igamije guhuma amaso abakomeje kwamaganga ingabo ziri mu butumwa bwawo bwa MONUSCO zimaze iminsi zotswa igitutu n’abaturage baherutse gukora imyigaragambyo yo kuzamagana.

Ati “Reba iriya raporo yasohotse nta n’ikiragerwaho ariko wabonye ko imvururu zagiye zihosha. Ubwo rero ni ukuvuga ngo MONUSCO igiye kuryaho inshuro ya kabiri mu gihe bari bagiye kuyivana muri Congo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na we aherutse kuvuga kuri iyi raporo, avuga ko amakuru bivugwa ko ayikubiyemo ari ibinyoma.

Dr Biruta kandi yaboneyeho kunenga izo nzobere z’Umuryango w’Abibumbye zayikoze, zirengagije ikibazo cy’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda ukaba unaherutse gutera ibisasu byaguye mu Rwanda bikanakomeretsa bamwe mu banyarwanda.

Yavuze ko mu burasirazuba bwa DRCongo habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130 ariko ko ziriya nzobere zabonye uwa M23 kuko zari zifite ubutumwa bwo kuwuhuza n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru