Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino wari uryoheye ijisho w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni umukino wihutaga ku mpande zombi ariko ikipe ya Police FC ikarema uburyo no gutindana umupira biri hejuru ya APR FC.
Ikipe ya Police yakinnye uyu mukino idafite Henry Msanga, umukinnyi wo hagati usanzwe ubanzamo ndetse unafasha iyi kipe. Umutoza Ben Moussa wa Police, yahisemo kumusimbuza Iradukunda Simeon, wakinanaga na Gakwaya Leonard, imbere yabo hakina Kwitonda Alain Bacca.
Bitandukanye n’uko asanzwe amukinisha, Byiringiro Lague yakinaga nka rutahizamu (numero 9), umwanya yari yasimbuyeho Ani Elijah waje kwinjira mu kibuga asimbura.
APR FC yo yari yagaruye Ronald Ssekiganda wari umaze iminsi aravunitse, ariko ikina idafite Dauda Yusifu Seidu wari wujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Ku munota wa 34, ikipe ya Police FC yatsinze igitego kuri coup-franc ariko umusifuzi aracyanga kubera ko yari coup-franc indirect, bivuze ko umupira Byiringiro Lague yateye mu izamu wagombaga kubanza gucishwa ku wundi mukinnyi mbere yo kuwutera mu izamu.
APR FC yakoze impinduka ikuramo Djibril Ouattara asimburwa na Hakim Kiwanuka, Dennis Omedi asimburwa na William Togui, Mamadou Sy atanga umwanya kuri Mugisha Gilbert.
Ku rundi ruhande, ikipe ya Police yinjijemo umukinnyi umwe gusa ari we Ani Elijah wasimbuye Ingabire Christian Tia.
Kunganya kw’aya makipe yombi byatumye Police FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 23 kandi itaratsindwa umukino n’umwe, mu gihe APR FC ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 19, ikaba izigamye umukino umwe.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
APR FC: Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clément, Ronald Ssekiganda, Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Bosco, Mamadou Sy, Djibril Ouattara, Dennis Omedi.
Police FC: Rukundo Onesime, Ndayishimiye Dieudonné, Ishimwe Christian, Issa Yakubu, Nsabimana Eric, Iradukunda Simeon, Gakwaya Léonard, Kwitonda Alain, Ingabire Christian, Richard Kilongozi, Byiringiro Lague.
Indi mikino yabaye ku munsi wa 10 wa shampiyona:
– Marines FC yatsinze Gasogi United 2-0
– Amagaju atsinda AS Muhanga 1-0
– Rutsiro yanganya na Gorilla 1-1










Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10











