Ibyishimo bikomeje gusendera mu muryango w’Umunyamakuru Taifa uherutse kwerecyeza muri USA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru wa Siporo wubatse izina mu Rwanda akaba yaranakoreye RADIO 10, Kalisa Bruno Taifa ubu usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, we n’umufasha we bibarutse ubuheta.

Inkuru yo kwibaruka kwa Taifa n’umugore we Ingabire Yvette, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 hano mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Kalisa Bruno Taifa yemereye RADIOTV10 ko we n’umugore we bibarukiye mu Bitaro bya Miami Valley Hospital, baka bibarutse umwana w’umukobwa.

Kalisa Bruno Taifa na Ingabire Yvette bibarutse ubuheta bwabo nyuma y’igihe gito berecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho ubu baba mu Mujyi Dayton muri Leta ya Ohio.

Hari hashize amezi atatu bagiye muri iki Gihugu aho buriye rutemikirere tariki 30 Mata 2022 bakajya gukomereza ubuzima.

Taifa na Yvette bari basanzwe bafite umwana umwe, ubu bakaba bungutse ubuheta, bagiye kuzuza imyaka itatu basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo dore ko bakoze ubukwe tariki 27 Nyakanga 2019

Taifa ni umwe mu banyamakuru b’ibiganiro bya Siporo bubatse izina mu Rwanda, byumwihariko akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakoraga ikiganiro Urukiko cya mbere gikunzwe mu by’imikino mu Rwanda gitambuka hano kuri RADIO 10.

Umufasha wa Taifa yibarutse ubuheta

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru