Ibyo wamenya ku irushanwa rya “UEFA Europa Conference League” riri gukinwa na Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa kane tariki 8 Nyakanga 2021 nibwo amakipe ya Shukpi FC yo muri North Macedonia ikinamo umunyarwanda Rwatubyaye Abdul na FC Urartu ikinamo Nirisarike Salomon yatangiye imikino y’ijonjora rya mbere ry’irushanwa rya UEFA Europa Conference League.

FC Urartu (Armenia) ikinamo Nirisarike Salomon yatsinzwe umukino ubanza igitego 1-0 na RK Maribor (Slovenia) mu mikino ya UEFA Europa Conference League mu gihe Rwatubaye Abdul yatsinze igitego afasha FC Shukpi (North Macedonia) gutsinda FC Lapi (Kosovo) ibitego 2-0.

Izindi Nkuru

Image

Nirisarike Salomon (Uwa gatatu mu bahagaze uva iburyo) yabanje muri 11 ba FC Urartu bakinnye na NK Maribor

Umukino wo kwishyura hagati ya FC Urartu na NK Maribor uzakinwa tariki 15 Nyakanga 2021 mu gihe wa F Shukpi ya Rwatubyaye na FC Lapi uteganyijwe kuri iyo tariki aho bazaba basuye naho FC Urartu na Nirisarike bazaba bari mu rugo.

UEFA Europa Conference League ni irushanwa rigengwa n’impuzamashyirahamwe yo ku mugabane w’u Burayi (UEFA), irushanwa rya gatatu nyuma ya UEFA Champions League na UEFA EUROPA League.

UEFA Europa Conference League ni irushanwa mpuzamahanga rijyamo amakipe (Clubs) y’ibihugu biri mu cyiciro cyo hasi ku ijanisha (Coefficient) ry’uko yitwara mu marushanwa ategurwa na UEFA.

Image

Nirisarike Salomon (Iburyo) ahatana n’umukinnyi wa NK Maribor kuri uyu wa kane

Ni irushanawa ryatangijwe uyu mwaka w’imikino 2021-2022 rikaba rizajya ritanga itike muri UEFA Champions League na UEFA EUROPA League ku ikipe yatwaye igikombe. Gusa, kuri iyi nshuro yaryo ya mbere, ikipe izatwara igikombe izakina UEFA EUROPA League.

Mu mikino ya UEFA Europa Conference League haba harimo amakipe 10 yasezerewe mu mikino ya kamarampaka itanga itike ya UEFA EUROPA League akiyongera ku makipe yitwaye neza mu bihugu bifite ikigereranyo gito bigendanye n’uko ahagaze mu marushanwa y’i Burayi.

Iri rushanwa mu mushinga waryo ari amakipe 48 ariko kuri ubu hemejwe ko hagomba kwinjiramo amakipe 32.

Mu buryo ibi bihugu bidafite imibare ihambaye mu kwitwara neza mu marushanwa y’u Burayi ahabwa umwanya muri UEFA Europa Conference League, ibihugu bifite igereranya kuva kuri rimwe (1) kugeza kuri gatanu (5) basohora ikipe imwe.

Image

Rwatubyaye Abdul (uwa kabiri uva iburyo mu bahagaze) yari muri 11 ba FC Shukpi babanje mu kibuga

Ibihugu biri muri gatandatu kugeza kuri 15 bisohora amakipe abiri (2), 16-50 basohora amakipe atatu (3) mu gihe abari hagati ya 51-55 baba bemerewe amakipe ane (4).

Kuri North Macedonia ifitemo amakipe atatu arimo na FC Shukpi ikinamo Rwatubyaye Abdul. Uretse Shukpi FC yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, North Macedoni ifitemo; Sileks yatwayeb igikombe cya shampiyona na Struga yabaye iya gatatu.

FC Urartu ikinamo Nirisarike Salomon, ni imwe mu makipe atatu Armenia iba yemerewe kuko basohokanye na Ararat Yerevan yatwaye shampiyona ya Armenia, FC Urartu yasoje ku mwanya wa gatatu na FC Noah yabye iya kabiri.

Kuri iyi mibare hiyongeraho igihugu cya Leichtenstein kitagira shampiyona y’imbere mu gihugu ahubwo gitanga ikipe iba yatwaye igikombe cy’igihugu (Leichtenstein Football Cup).

Image

Rwatubyaye Abdul yatsinze igitego cy’umutwe

FC Urartu na FC Shukpi birazisaba kuzatambuka iri jonjora rya mbere kugira ngo bazabone itike mu makipe 15 azazamuka mu ijonjora rya kabiri, baba barirenze bakajya mu rya gatatu, kamarampaka (Playoffs) mbere yo kwinjira mu matsinda. Mu matsinda hajyamo amakipe 22 kongera icumi yasezerewe mu mikino yo gushaka itike ya UEFA EUROPA League.

Image

Nirisarike Salomon na FC Urartu barasabwa gutsinda NK Maribor ibitego 2-0 kugira ngo bambuke bagana mu ijonjora rya kabiri 

Iri rushanwa ritangira bakina ijinjora rya mbere (Preliminary knockout round) mbere y’uko binjira muri 1/16 cy’amakipe 32 ahita ashyirwa mu matsinda umunani aho itsinda riba rigizwe n’amakipe ane nk’ibisanzwe. Bakomeza gukina 1/8, ¼, ½ n’umukino wa nyuma.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru