IFOTO: Agahinda kamwegekanye n’intwaro ze zose abura ayo acira n’ayo amira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Rayon Sports irubiriwe na mucyeba wayo APR FC ikongera kuyitsinda, abakunzi b’iyi kipe bararanye agahinda, barimo Rwarutabura wari wabukereye yakoze ku ntwaro ze zose yifashisha mu gufana iyi kipe.

Abakunzi ba Rayon Sports bari babucyereye bizeye ko ikipe yabo yigaranzura mucyeba wayo APR wabatsinze igitego kimwe mu mukino wa Shampiyona y’umwaka ushize gusa si ko byaje kugenda.

Izindi Nkuru

Gusa ni bo babanje kwishima kuko ku munota wa 18’ w’umukino, ikipe yabo yabanje kubona igitego muri uyu mukino wayihuzaga na mucyeba wayo ariko ibyishimo byabo ntibyatinze kuko ku munota wa 38’ APR FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Byaje guhumira ku mirari Ku munota wa 41’ ubwo APR FC Ruboneka Bosco yongeraga kunyeganyeza incundura z’izamu rya Rayon Sports ku gitego yatsize ubwo yari ahawe umupira na Ombolenga Fitina, Bosco ahita atera ishoti rikomeye mu izamu, Bonheur ntiyamenya aho umupira unyuze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru