IFOTO: Umumotari yarangaje benshi, yerekana ko CHOGM yayiteguye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yabaye urucyererezabagenzi kubera uburyo yarimbishije ikinyabiziga cye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, i Kigali mu Rwanda hatangiye ibikorwa by’inama izwi nka CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibikoresho icyongereza.

Izindi Nkuru

I Kigali mu bice bitandukanye, uretse kubona ibyapa bimanitse ahantu henshi bigaragaza ko iyi nama irimo, n’isuku ndetse n’ubwiza bwa bimwe mu bidukikije biri muri uyu Mujyi, buri wese arabibona agahita abona ko hari ikidasanzwe kiri kubera muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda.

Muri uyu Mujyi kandi buri wese murahura ukabona haba ku isura ndetse no ku mubiri, hari icyahindutse dore ko buri wese muhuye adashobora kuvuga amagambo 10 ataravugamo CHOGM.

Umumotari umwe wo mu Mujyi wa Kigali, yagaragaye yarimbishije moto ye, yayishyizeho amapamba ku buryo buri wese yakwifuza kuyicaraho.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri uyu mumotari, bashimye uburyo yakoze aka gashya, ndetse bamwe ntibatinya no kuvuga ko buri wese yakwifuza gutwarwa n’uyu mumotari.

Uwiwta Criss washyize ifoto y’uyu mumotari kuri Twitter, yagize ati “Niba utazi kwitegura CHOGM ni akazi kawe. ababizi twagiye!”

Uwitwa Frederic yagize ati “Akwiye kwinjiza menshi muri iri shoramari. Mumpe nimero ye byibura azantware inshuro eshatu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru