Ikipe z’u Rwanda muri Beach Volleyball zerekeje muri Maroc gushaka itike y’imikino Olempike

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gicuku cy’uyu wa gatandatu tariki 19 Kamena 2021, amakipe ane y’u Rwanda (abagabo/ abagore) akina BeachVolleyball yafashe urugendo agana muri Maroc mu mujyi wa Agadir ahazabera imikino ya nyuma yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani tariki 23 Nyakanga kugeza 08 Kanama 2021. Iri rushanwa ryo gushaka itike biteganyijwe ko rizabera muri Maroc kuva tariki 21 kugeza 28 Kamena 2021.

Mbere yo guhaguruka, abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball barimo Perezida, Ngarambe Raphael, Visi Perezida Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) n’Umubitsi mukuru Garigirwa Grace bari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka 5 muri Volleyball, Ruterana Fernand Sauveur ndetse n’Umunyamabanga mukuru wa Komite Olympique y’u Rwanda, Kajangwe Joseph bahaye ibendera ry’igihugu ikipe igiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Beach Volleyball yo gushaka itike y’imikino Olympique ya 2020.

Izindi Nkuru

Ni umuhango wabereye i Remera kuri Hotel Hilltop, amasaha make mbere y’uko iyi kipe ihaguruka yerekeza muri Maroc mu mujyi wa Agadir uherereye ku Nyanja ya Atlantique ahazabera aya marushanwa yo ku rwego rwa Afurika mu cyumweru gitaha.

Ikipe rusange yahagurutse n’indege ya Turkish Airlines ku isaa saba n’iminota 30 z’ijoro, izagera mu mujyi wa Istanbul ku isaa tata na 40 ku isaha ya Kigali, ikomereze i Casablanca aho iazahagera ku isaa 15:50. Izava i Casablanca ku isaa 18:20 igere mu mujyi wa Agadir ku isaa 19:20.Image

Akumuntu Kavalo Patrick ukinana na Ntagengwa OlivierImage

Ntagengwa Olivier akinana na Kavalo Akumuntu Patrick

 

Abakinnyi b’u Rwanda mu  cyiciro cy’abagabo hari ikipe ya mbere igizwe na Ntagengwa Olivier ufatanya na Akumuntu Kavalo Patrick naho ikipe ya kabiri igizwe na  Gatsinzi Venuste ufatanya na Habanzintwari Fils.

Mu bagore ikipe y’u Rwanda  ya mbere igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine naho ikipe ya kabiri igizwe na Mukantambara Seraphine ufatanya na Mukandayisenga Benitha.

Kubera COVID-19, imikino Olempike yagombaga kuba umwaka ushize muri 2020 yimuriwe muri 2021. Iyi mikino yo gushaka itike na yo ikaba yaragombaga kuba umwaka ushize wa 2020.

Imikino yo gushaka itike yagombaga gukinwa mu byiciro bitatu nyuma y’imikino y’amajonjora ya mbere amakipe akaba yari yashyizwe mu matsinda kugira ngo habe icyiciro cya kabiri ndetse n’icyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma.   Iyi mikino y’ijonjora  yagombaga gukinirwa  mu bihugu bitandukanye birimo  u Rwanda, Sierra Leone, Nigeria, Uganda, Gambia, Mozambique na Tanzania.

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika “CAVB” yatangaje ko kugira ngo iyi mikino ibe hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, imikino y’amajonjora

y’icyiciro cya kabiri n’icya nyuma igomba kubera muri Maroc aho izitabirwa  n’ibihugu 24 mu bagabo ndetse na 17 mu bagore.ImageHabanzintwari Fils  ukinana na Gatsinzi Venuste

Amakipe azitabira iyi mikino:

Mu bagabo hari Benin, Botswana, Congo Brazzaville, Misiri, Gambia, Ghana, Cote d’Ivoire, Kenya, Mali, Maroc, Mauritius, Mozambique, Niger, Nigeria, Rwanda, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Tanzania, Togo, Tunisia, Zambia na Zimbabwe.

Amakipe 17 mu bagore ni Afurika y’Epfo, Cap Vert, Cote d’Ivoire, Misiri, Gambia, Ghana, Kenya, Maroc, Mozambique, Niger, Nigeria, RDC, Rwanda, Sierra Leone, Sudani na Zambia.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru