Imbogamizi mu gukingira: Umubyeyi umwe ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke gusinyira umwana”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu bigo by’amashuri bitabegereye bari guhura n’imbogamizi zo gufasha abana babo guhabwa inkingo za COVID-19 basabwa kubanza kubasinyira aho umwe agira ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke ujyanywe no gusinyira umwana.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hatangiye icyiciro cya gatatu cyo gutanga inkingo za COVID-19 cyahariwe Ingimbi n’Abangavu biganjemo abari ku mashuri barimo n’abasanzwe biga baba mu bigo bigamo.

Izindi Nkuru

Ubusanzwe umuntu wujuje imyaka y’ubukure ugiye kwikingiza asabwa kubisinyira mu gihe abatarageza imyaka y’ubukure bagomba gusinyirwa n’ababyeyi babo.

Bamwe mu babyeyi bafite abana babo biga mu bigo by’amashuri biherereye kure, babwiye RadioTV10 ko bibagoye.

Habimana utuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo yagize ati “Rwose ntibyumvikana. Tekereza nko kuba umubyeyi yava i Kigali akajya nk’i Nyamasheke ajyanywe no gusinyira umwana gusa!”

Uyu mubyeyi avuga ko ababyeyi bafite abana batuye kure, bakwiye koroherezwa ku buryo bashobora kwemerera abana babo ko bakingirwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga nko guhamagara kuri telephone.

Umubyeyi avuga ko bitumvikana kuva i Kigali ngo ajye i Nyamasheke gusinyira umwana

Undi mubyeyi na we yabwiye RadioTV10 ati “Nk’abana biga mu Ntara nko mu Ruhango, ni benshi. Biratugoye rero kuba umubyeyi ngo azajya gusinyira umwana we aho yiga. Hari ayo matike, hari n’uwo mwanya, bakarebye ukundi babigenza bakatworohereza.”

Umuyobozi w’ishuri rya Gihogwe Secondary School Inkuru Nziza, Bigirimana Philbert yamaze impungenge ababyeyi avuga ko uburyo impapuru ziri kuzuzwa n’ababyeyi atari ngombwa ko bajya ku ishuri.

Avuga ko ziriya nyandiko bazohererejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ko n’umubyeyi bashobora kuyimwoherereza bakoresheje ikoranabuhanga ku buryo yazisinya.

Ati “Iyo umubyeyi abishatse bitewe n’aho ari, turayimwoherereza dukoresheje whatsapp, facebook, cyangwa na e-mail bitewe n’uburyo we yahisemo, akayuzuza akayisinya, akongera akayitwoherereza, tukayibika hamwe n’izindi neza rwose ntakibazo.”

BIGIRIMANA Philbert Gihogwe Secondary School Inkuru Nziza

Habanabashaka Jean Baptiste, ayobora urwunge rw’amashuri rwa Kagugu rwanatangirijweho iyi gahunda yo gukingirira ingimbi n’abangavu ku mashuri, yavuze ko abana bari kwitabira gukingirwa.

Yagize ati “Ubwitabire bwo burashimishije, kuko mu bana 2 664 bateganyijwe gukingirwa, ariko nyuma y’amasaha atatu iyi gahunda itangijwe, twari tumaze kubona impapuro zujujwe n’ababyeyi bemera ko abana babo bakingirwa, zigera ku 1 845.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko iyi gahunda yo gukingira ingimbi n’abangavu, yahereye mu mujyi wa Kigali ikazanakomereze mu bindi bice.

Igikorwa cyo gukingira ingimbi n’abangavu cyatangiriye i Kigali
Ubwitabire ni bwinshi

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru