Indi nkuru ibabaje: Yanga wamenyekanye mu Gasobanuye yitabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu gusobanura film mu Kinyarwanda [ibzwi nk’Agasobanuye], yitabye Imana azize uburwayi.

Aya makuru yatangajwe n’umuvandimwe Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti na we usanzwe akora umwuga wo gusobanura film.

Izindi Nkuru

Mu butumwa Junior Giti yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabiye umuvandimwe Yanga kuruhukira mu mahoro.

Muri ubu butumwa buherekeje ifoto ya Yanga, yagize ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye. Kuri njye wambereye Papa, Iteka nizereraga kandi nkanyurwa n’ibihe byose wanyuzemo, wambereye intangarugero.”

Yanga wari warahagaritse akazi ko gusobanura Film mu Kinyarwanda, yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari yari arwari ari no kwivuza.

Amakuru y’itabaruka rya Yanga, amenyekanye mu gihe hari hashize amasaha macye hatangajwe indi nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Yvan Buravan watabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama aguye mu Buhindi aho yari yaragiye kwivuriza.

Junior Giti, umuvandimwe wa Yanga, ari no mu bari bagaragaje agahinda gakomeye ku bw’urupfu rwa Buravan.

Mu bututumwa yari yanyujije kuri Instagram, yari yagize ati “Iki ni cyo gihe kinteye ubwoba kuva navuka. Mana ndagusabye umpe gukomera.

Inkuru y’urupfu rwa Yanga na yo ikomeje gushengura abatari bacye bakomeje kubigaragaza mu butumwa bari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru Murungi Sabin yagize ati “TOM [Yanga], Nari mbizi ko urembye ariko utari uwo gupfa. YANGA umunsi ku munsi yarebaga content yanjye yasoza akambwira ati ‘Abarushye jya ukomeza ubatega amatwi’….Uyu munsi ni mubi cyaneeeeee.”

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc na we yagize ati “Mbega umunsi mubi ku myidagaduro y’u RWANDA…Imana ikwakire mubayo “YANGA”… Wadukundishije izi Film baaasi! Uradusetsa, uradushimisha! Imana igutuze aheza! ruhukira mu mahoro YANGA…”

Yanga yamenyekanye cyane mu gusobanura film

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru