Inkomere z’abasirikare ba Congo bahungiye Uganda basuwe na Ambasaderi ababwira ko ubutwari bwabo buzazirikanwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Uganda, Jean Pierre Massala yasuye inkomere z’abasirikare ba FARDC bahungiye muri Uganda nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 ubu bakaba bari mu Bitaro i Kisaro.

Aba basirikare 10 ba FARDC bari mu baherutse guhunga nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 ubwo yafataga Umujyi wa Bunaga, bagakizwa n’agamaguru bakanata ibikoresho byabo birimo ibifaru, barwariye mu Bitaro Bya Saint Francis i Mutolere mu Karere ka Kisaro muri Uganda.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko abasirikare 137 ba FARDC bahungiye muri Uganda kuri uyu wa Mbere ubwo M23 yafataga Umujyi wa Bunagana, ubu bakaba bacumbikiwe mu Nkambi ya Gisirikare ya Kibaya.

Umuyobozi wa Kisaro, Hajji Shaffiq Sekandi avuga ko benshi muri aba basirikare bahise basubira mu Gihugu cyabo mu ijoro ry’umunsi bari bahungiyeho, ndetse bakanafashwa na UPDF yabaherekeje ibarinze ikabageza mu mujyi wa Ishasha ku mupaka.

Hajji Shaffiq Sekandi ari kumwe Ambasaderi wa DRC muri Uganda, Jean Pierre Massala, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, basuye abasirikare ba FARDC bakomeretse bari kuvurirwa muri biriya Bitaro byitiriwe Mutagatifu Francis.

Umwe muri aba basirikare ni we urembye cyane kuko yarashwe isasu mu gituza, ndetse abaganga bo muri ibi Bitaro bakaba bavuga ko ubuzima bwe butari kumera neza byihuse kuko isasu yarashwe ryanyuze mu bihaha rihinguranya mu mugongo.

Naho abandi bo bari kuvurwa ibikomere batewe n’ibice bya za bombe byabakomerekeje, aho bazagenda babagwa mu bihe binyuranye.

Ambasaderi Massala yizeje aba basirikare ko Igihugu cyabo kifatanyije na bo muri ubu burwayi kandi ko kizishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bazahabwa.

Uyu mudipolomate yavuze ko ubutwari bwabo ndetse n’umuhate wabaranze, bizakomeza kuzirikanwa n’Igihugu cyabo.

Amakuru avuga kandi ko umusirikare umwe wa FARDC yapfiriye muri ibi Bitaro bya Mutolere ubwo yari akigagera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru