Inteko nshingamategeko irasaba ko imikorere ya RSSB igenzurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bavuga basabye minisiteri y’imari n’igenamigambi ubusobanuro bw’amakosa agaragara muri RSSB.

Isesengura ngo ryaberetse ko iki kigo cyangiza imisanzu y’abaturage kubera ko kiyashora mubikorwa bitunguka, ndetse kikanayaguriza abatagikora. Iyi minisiteri yavuze ko bakiri gushaka uko bagaruza iyi misanzu ya rubanda. Ariko ibyo gushora ahatunguka byo bavuze ko inyungu bayiteze mumyaka myinshi iri imbere.

Izindi Nkuru

Uru rusobe rw’ibibazo ruri mukigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, rushingiye ku isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’uimari ya leta yo muri 2019. Abagize inteko ishinga amategeko bavuga ko byose bishingiye kumiyoborere y’inzego ziri muri iki kigo.

Ariko byagera ku ishami rishinzwe ubwiteganyirize, abadepite bakerekana ko ririmo ibibazo bikomeye.

Umwe mubagepite yagaragaje ko n’abanyamuryango batazi imikoreshereze y’imisanzu ya bo.

“ RSSB irashora amafaranga y’abanyamamuryango kandi ntibazi ikizakurikiraho, kubera ko bayashora ahatunguka.”

Izi ntumwa za rubanda, zasabye minisitiri w’imari n’igenamigambi ko hagomba kubaho uburyo bunoze bwo gukoresha imisanzu y abo ndetse bakanamenyeshwa icyo yinjiza. Ibi kandi ngo bigomba no kujyana n’ingamba zitomora neza umuntu ugomba kuryozwa igihombo cyatewe no gushora iyi misanzu y’abaturage mumishinga itarigeze yigwa neza.

Kuri iyi ngingo, minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko bari kuvugurura imicungire n’imikoreshereze y’uyu mutungo wa rubanda. Ariko ibijyanye n’urwunguko rw’imishinga ishyirwamo aya mafaranga, na we ngo ayitegereje mumyaka iri imbere.

“ Twibukiranye ko ari ishoramari ry’igihe kirekire. Ishoramari nka ririra ntabwo ari iry’imyaka mikeya, ni iry’igihe kirekire. Ariko inzu irakoreshwa kandi irinjiza.”

See the source image

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr.Uzziel Ndagijimana ahamya ko hari kuvugururwa imicungire n’imikoreshereze y’uyu mutungo wa rubanda

Umushinga wo kubaka inzu mucyizswe vision city, byari biteganijwe ko wagombaga gutwara akayabo ka Miliyari 77, 594. Ariko muri uwo mwaka basanze harakoreshejwe miliyari 115, 600, 657, 598. Ibi bivue ko harenzeho miliyari 38, 006, 293, 877.

Aya mazu kandi ngo yagurishwaga kugiciro cya 40% by’amafaranga yubatswe. Ibi ngo bishyira leta mugihombo byibuze cya 60%. Hari kandi miliyoni 139,322,728 yagurijwe abari abakozi ba RSSB, ariko kugeza magingo aya ngo ntana kimwe cya kabiri cyayo kiragaruzwa. Ibi biriyongeraho amadeni ya RSSB asaga miliyari 5 ariko ngo ntibazi aho akomoka.

See the source image

RSSB ishinjwa gushora imari mu mishinga itungukira rubanda

Iyi mibare  ni yo abadepite bahera ho bavuga ko imikorere y’iki kigo igomba kwitabwaho, cyane ko ngo aya mafaranga ari umutungo wa rubanda ukoreshwa muburyo butisunze igenamigambi rihamye.

Inkuru ya: Vedaste KUBWIMANA/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru