Inteko rusange yanyuzwe n’ibisobanuro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ugushyingo 2021, nibwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yitabye komisiyo Inteko rusange y’Abadepite, ngo itange ibisobanuro mu magambo ku mitangire y’akazi mu mugi wa Kigali n’uturere dutandukanye tw’igihugu.

 

Izindi Nkuru

Ni inteko yatangiwemo ibisobanuro kuri Raporo ya komisiyo ishinzwe abakozi ba leta (NPSC) y’umwaka wa 2019-2020.

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianey, yagaragarijwe zimwe mu ngero z’uturere twagaragayemo abakozi bashyizwe mu myanya batabifitiye ubushobozi, nyamara ntibahagarikwe cyangwa ngo bakurikiranwe.

 

Nko mu mwaka w’2018, mu karere ka Kicukiro Madame Mukarubuga Agnes yahawe kopi y’ibibazo mbere y’uko ibizamini bikoreshwa ababigizemo uruhare ntibakurikiranwa ngo bafatirwe ibihano mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

Naho mu mwaka 2018-2019, mu karere ka Kayonza hagaragaye ikibazo cy’abakozi bashyizwe mu myanya, kandi nyamara itaratangazwa.

 

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasobanuriye inteko rusange y’abadepite ko nubwo ibi bibazo byagiye bigaragara, ariko hari n’ibyagiye bishakirwa umuti, ku buryo aho byagaragaye byashakiwe umuti, bamwe muri aba bakozi bagahagarikwa.

 

Yavuze ko nko mukarere ka Kicukiro, umuyobozi yahanishijwe igihano cy’umugayo.

 

Yasobanuye ko nko mu karere ka Kirehe hasabwe ubufatanye na MIFOTRA mu gushaka ibihano bikwiye byahabwa abagaragaweho ibibazo, byo gushyira abakozi mu mirimo mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

 

Ati: “ibi byose biterwa n’ikibazo cy’imikoranire mibi hagati y’inzego zitandukanye, ariko nk’uburyo bwo gushakira umuti ibi bibazo, hazakoreshwa uburyo bwo kugenzurana hagati y’uturere twose tw’igihugu, kandi twizeye ko bizazamura ireme mu mitangire y’akazi.”

 

Nyuma y’ibi bisobanuro, abadepite ntibanyuzwe.

 

Nka Depute Nizeyimana yagarutse ku mitangire mibi y’akazi yagaragaye mu bice bitandukanye, avuga ko atumvise neza ibihano bagiye bahabwa, usibye kuvuga ko bagawe gusa.

 

Depute Bizimana Minani Deo Gratias yagarutse ku kigo gishinzwe kwunganira inzego z’ibanze mu miyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage ‘RALGA, avuga ko yakunze gukemangwa mu itangwa ry’ibizamini by’akazi, asaba ko Minisitiri yasobanura isura RALGA kugeza ubu ifite.

 

Kuri iyi ngingo Ministiri Gatabazi yavuze ko RALGA ari urwego rwashyizweho n’uturere, rukora rushingiye kubyo rwasabwe n’uturere. Yasobanuye ko uru rwego rwakunze gukemangwa, ariko ubu rwamaze kongererwa imbaraga, ku buryo rugiye kujya rukorana cyane n’uturere hakarebwa ibikwiye kunozwa cyane cyane mu mitangire y’akazi.

 

Depute Mukabikino Jeanne Herriette, yagarutse ku bibazo byagaragaye mu mitangire y’akazi, ashimangira ko yifuza ko buri wese wagaragaweho n’ibi bibazo yajya akurikiranwa byihariye.

 

Ati: “Kuki umuyobozi bigaragaye ko yatanze akazi mu buryo butemewe n’amategeko, atakwishyura ibihombo byose Leta yagize biturutse kuri ubu butiriganya?

 

Mu mvugo yumvikanisha ko Abadepite batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe na MINALOC, basabye ko iyi ministeri yajya itanga ibisobanuro by’ibi byose bivugwa mu nyandiko, kuko ari nabwo byabonerwa ifato.

 

Tariki ya 24 Werurwe 2021, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yarateranye yemeza raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage kuri raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta y’umwaka wa 2019-2020 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021.

 

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, imaze kwemeza iyo raporo yayifasheho imyanzuro, yemeza ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma agomba gutanga ibisobanuro mu magambo ku kibazo gihora kigaruka cyangwa cyisubira buri mwaka kijyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya mu buryo butubahirije amategeko.

Inkuru ya Assoumani Twahirwa 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru