Iperereza ku basirikare b’Abafaransa bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda ryafunzwe…Menya impamvu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abacamanza b’Abafaransa bahagaritse ikirego gishinja bamwe mu basirikare b’u Bufaransa bari mu Rwanda mu 1994, kuba baragize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ngo kuko Ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso.

Iki cyemezo cy’Abacamanza b’Abafaransa, cyamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022 nkuko byemejwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa.

Izindi Nkuru

Bamwe mu basirikare b’u Bufaransa bari mu butumwa bwo gucunga amahoro mu Rwanda mu 1994, bashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Abarokokeye ku musozi wa Bisesero mu Karere ka Karongi, bashinja ingabo z’Abafaransa kubatererana bakabasigira mu menyo ya rubamba y’Interahamwe zikabica.

Ikirego kiregwamo aba basirikare, cyafunguwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa mu kwezi k’Ukuboza 2005 nyuma yuko bisabwe kenshi n’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango iharanira Uburenganzira bwa muntu.

Umushinjacyaha Mukuru wa Paris, Laure Beccuau yagize ati Abakoze iperereza ntibabonye ibimenyetso bigaragaza ko ingabo zAbafaransa zagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri iyi nkambi ndetse nta nubufatanyacyaha zagize bwaba ubwo guha ubufasha abasirikare bakoze Jenoside ndetse nta nubwo bananiwe kugira icyo bakora.

Abacamanza bari bakurikiranye iyi dosiye, bagendeye ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, bafashe icyemezo cyo kuyifunga.

Iyi dosiye ifunzwe nyuma y’amezi arindwi, Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rufunze burundu Dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.

Iyi dosiye yagarukaga kuri bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, yakunze kwamaganirwa kure kuko itari ifite ishingiro na rito kuko bizwi ko Indege ya Habyarimana yahanuwe n’intagondwa z’Abahutu zateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Gusa kuri iyi dosiye y’ingabo z’Abafaransa zishinjwa kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayirokotse ndetse n’abazi amateka y’ikorwa ryayo, bemeza ko abasirikare b’Abafaransa bari muri‘Operation Turquoise’ bafashije abari bamaze gukora Jenoside, guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Raporo yasohotse muri Werurwe 2021 yitiriwe Duclert ku bucukumbuzi bwakozwe n’inzobere zirimo izo mu mateka no mu mategeko, yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi rudashidikanywaho mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Nyuma y’isohoka ry’iyi raporo yanashimwe na Guverinoma y’u Rwanda kuko itahwemye kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yanagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Gicurasi 2021, anasura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho yavugiye ijambo ryumvikanyemo gusaba imbabazi ku byakozwe n’Igihugu cye.

Ubwo yari amaze kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziruhukiye ku Gisozi, Perezida Macron yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje ku rwego rukomeye ndetse ko abanyuze muri aya mateka ashaririye ari bo bafite mu biganza byabo imbabazi bashobora guha u Bufaransa n’Abafaransa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru