Iranzi Jean Claude na bagenzi be bazamuye Pharco FC mu cyiciro cya mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’umunyarwanda Iranzi Jean Claude ukinira  ikipe ya Pharco FC mu Misiri, ayifashishe gusoza ku mwanya wa mbere mu itsinda C ndetse bahita babona n’itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Iranzi Jean Claude yinjiye muri iyi kipe ya Pharco FC mu ntangiriro za Gashyantare 2021, akaba atarakinnye imikino myinshi ariko na mike yakinnye yitwaye neza.

Izindi Nkuru

Uyu munsi nibwo icyiciro cya kabiri cyasojwe aho mu itsinda C ikipe ye ya Pharco FC abarizwamo, yasoje ku mwanya wa 1 n’amanota 64 nyuma yo gutsinda Ben Ebeid 3-0. SC Pharco yatsindiwe na Ahmed Fahmi (75’) na Ahmed Awad (52’,10’) iyobora itsinda rya gatatu.

Yabaye iya mbere inganya amanota na Haras El Hodood yatsinze Dikernis 3-1 ariko Pharco ikaba izigamye ibitego 38 mu gihe Haras El Hodood ari ibitego 29.

Mu mashusho yagiye hanze agaragaza Iranzi Jean Claude yishimira cyane uku kuzamuka kw’iyi kipe yabo mu cyiciro cya mbere.

Image

Iranzi Jean Claude agenzura umupira ugana imbere

Image

Iranzi Jean Claude uheruka muri Rayon Sports yagejeje ikipe mu cyiciro cya mbere

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru