Isukari idasanzwe yatumye Mulutin ’Micho’ Sredojevic watoje Amavubi akatiwe imyaka 5

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mulutin ’Micho’ Sredojevic wahoze atoza Amavubi ubu akaba ari umutoza mukuru wa Uganda, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo igifungo gisubitswe cy’imyaka 5 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukorera ihohotera abagore.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje, ni ibyaha yakoze ubwo yari yaje mu mikino ya COSAFA, icyo gihe yari umutoza wa Zambia.

Izindi Nkuru

Bwagize buti “tariki ya 7 Ukuboza 2020 mu mikino ya COSAFA yabereye Gqeberha, umugore w’imyaka 39, yari azanye ikawa muri Wolfson Stadium, abaza Micho niba akeneye isukari mu ikawa ye, yaramuhakaniye amubwira ko akeneye ubundi bwoko bw’isukari, yerekana ku bice by’ibanga by’uyu mugore, uyu mugore yahise abibwira umukoresha we yihanangiriza Micho.”

“Nyuma kuri uwo munsi, uwo mugore yongeye gutwara ikawa muri ya Stade, icyo gihe noneho Micho yamufasheho mu buryo budakwiye.”

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, Urukiko rw’Ibanze rwa Gqeberha (Port Elizabeth) rwasanze ahamwa n’iki cyaha ndetse akatirwa imyaka 5. Micho akaba yahise ajuririra iki cyemezo cy’Urukiko.

Ishyirahawe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko uyu mutoza yari yabasabye uruhushya ko hari ibibazo bwite agomba gukurikirana, bikaba byarangiye agiye kugaruka mu kazi agakomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru