Itsinda ry’abanyarwenya rikunzwe mu Rwanda ryinjijemo mugenzi wabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ry’Abanyarwenya rizwi nka Zuby Comedy riri mu yakunzwe mu Rwanda, ryagiranye amasezerano y’imikoranire na mugenzi wabo na we uri mu bari kwigaragaza muri iyi minsi.

Iri tsinda rya Zuby Comedy rigizwe n’Abanyarwenya, Sam na Seth, ryagiranye amasezerano na Taikun Ndahiro usanzwe ari n’umunyamakuru wa RADIOTV10.

Izindi Nkuru

Umunyarwenya Seth yabwiye RADIOTV10 ko bifuje gukorana n’uyu munyarwenya mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’iri tsinda Zuby Comedy.

Avuga ko uyu munyarwenya azaba ari umufatanyabikorwa w’iri tsinda, ku buryo na we bazajya bakorana mu bikorwa byabo.

Seth yavuze ko bifuza gufasha Taikun Ndahiro kuzamura umwuga we kandi ko nk’itsinda ryabo bazamufasha mu bikorwa bye kugeza igihe azumva ko ashaka kuba yakomeza gukora ku giti cye.

Ati “Nk’ukuntu Diamond yari afite ba Harmonize bakava muri Wasafi cyangwa Bruce Melodie yari afite Juno Kizigenza na Kenny Sol bakura bakamusezera, natwe gahunda yacu ni uko imeze, tuzakorana na Taikun Ndahiro, ha handi tuzabona yakuze cyangwa se na we akabitwibwirira ati ‘nanjye namaze gukura ndashaka gukora ibyanjye’ ariko nanone niyo yazumva yakuze ariko ashaka gukomereza ibikorwa mu itsinda ntakibazo.”

Taikun Ndahiro winjiye mu mikoranire n’iri tsinda, yavuze ko yabyishimiye kuko yizeye ko rizamufasha.

Yagize ati “Zuby Comedy ni rimwe mu matsina akomeye mu ruganda rw’urwenya mu Rwanda, ku buryo nizeye ko gukorana na ryo bizamfasha gukuza umwuga wanjye.”

Uyu munyarwenya avuga kandi ko gukorana n’iri tsinda bizamwongerera abakunzi kuko Zuby Comedy isanzwe ifite abafana bayo bityo ko na bo bazajya bakurikira ibihangano bye ndetse n’abakunzi be bakazajya bakurikirana ibikorwa bya Zuby Comedy.

Zuby Comedy bungutse imbaraga

Taikun Ndahiro yagiranye amasezerano na Zuby Comedy

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru