Iwabo w’imyidagaduro mu Gisimenti na Biryogo hagiye kumara icyumweru ari kwa Mukundabirori

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri iki gihe mu Rwanda hatangiye ibikorwa bya CHOGM bizitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi bitandatu, mu Mujyi wa Kigali haranatangira ibikorwa by’imyidagaduro bizamara icyumweru.

Ibi bikorwa by’imyidagaduro bizabera mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali birimo n’ibisanzwe bimenyereweho uyu mwihariko wo kwakira abifuza kuruhura mu mutwe.

Izindi Nkuru

Ahazwi nko ku Gisimenti haherutse gushyirwa umwihariko wo kuzajya hakumirwamo ibinyabiziga mu minsi y’impera c’Icyumweru kugira ngo abifuza kwica akanyota no kwidagadura bahabwe rugari banabikore bisanzuye mu mihanda, na ho hazabera ibi bikorwa by’imyidagaduro.

Si ho gusa kuko no mu Biryogo na ho haherutse gukumirwamo ibinyabiziga ubu hakaba hahurira imbaga y’abatari bacye bagiye kuhanywera icyayi kizwi nka The Vert ndetse n’igikoma kirahirirwa na benshi, na ho hazaba hari imyidagaduro iruhura abantu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatumiye abawutuye ndetse n’abandi babyifa ko aha ku Gisimenti hagiye kumara icyumweru ari kwa ba mukundabirori.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubararikiye ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye biri muri Car Free Zonze ya Gisimenti no mu Mujyi rwagati bizamara icyumweru cyose.”

Ubu butumire bw’Umjyi wa Kigali, buvuga ko muri ibi bikorwa by’imyidagaduro, harimo iby’umuziki ndtse n’abifuza ibyo kurya no kunywa bikazajya biba ari munange, bizajya binitabirwa n’abashyitsi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kwinjira muri ibi bitaramo ari Ubuntu, buti ikindi ni uko hari interineti y’ubuntu (Free-wifi). Igihe cyose ugiriyeyo uracyirwa.”

Aba DJs bazajya basusurutsa abantu
Icyo kunywa na cyo kiraba gihari ku bwinshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru