Jacques Tuyisenge wavuye nabi muri APR yamaze gusinyira indi kipe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu Jacques Tuyisenge wari Kapite ya APR FC akaza guhagarikwa ashinjwa amakosa, ubu yamaze gusinyira AS Kigali mu masezerano y’umwaka umwe.

Uyu rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu unafite ibigwi mu karere, yari amaze iminsi anugwanugwaho kwerecyeza muri Police FC, gusa byarangiye asinyiye AS Kigali.

Izindi Nkuru

Byemejwe n’ubuyobozi bwa AS Kigali mu butumwa bwanyujije kuri Twitter y’iyi kipe, buvuga ko Jacques Tuyisenge yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.

Ikipe ya AS Kigali nubwo itabashije guhirwa muri Shampiyona ya 2021-2022 ariko ni imwe mu zizasohokera u Rwanda dore ko yegukanye igikombe cy’amahoro.

AS Kigali izakina imikino ya CAF Confederation Cup, iherutse no gusinyisha abandi bakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo Lawrence Juma wari kapiteni wa Sofapaka yo muri Kenya.

Iyi kipe kandi yanongereye amasezerano Shabani Hussein Tshabalala wayifashije kwegukana igikombe cy’amahoro ndetse akaba ari no mu ba rutahizamu bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Jacques Tuyisenge yasinye amasezerano y’umwaka umwe
Yahawe ikaze muri AS Kigali

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru