KAMONYI: Barasaba gusanirwa amateme n’ibiraro byasenywe n’ibiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu karere ka Kamonyi abatuye mu mirenge ya Ngamba na Runda barasaba Leta kubasanira ibiraro kuri ubu byangijwe n’ibiza bigatuma mu bihe by’imvura urujya n’uruza muri aka gace rudashoboka ndetse ngo hamwe na hamwe abanyeshuri bagahagarika kwiga kubera kubura aho baca.

Kuri ubu ariko bamwe mu bahatuye bahangayikishijwe n’uko hatakiri nyabagendwa bitewe n’uko bimwe mu biraro bifashishaga byatwawe n’ibiza urugero n’ikiraro cya Nyamagana na Cyogo byamaze kwangirika kuburyo ngo mu bihe by’imvura abantu bahera aho imvura iguye baherereye.

Izindi Nkuru

Umwe muri abo waganiriye na Radio&TV10 yagize ati”Ubu ni uko muje mu zuba ari mu gihe cy’imvura nti mwari kubona aho muca kuko n’abanyeshuri iyo imvura yaguye ntibajya kwiga”

Image

Abatuye muri Runda na Ngamba bakeneye imihanda ibafasha mu buhahirane

Undi nawe yagize ati” Ubuse ko bavuga ngo umuturage ku isonga ubu twebwe turi ku isonga?… hano muri Ngamba abaturage turi mu bibazo duterwa n’ibi biraro byangiritse ubu ntiwakweza amasaka ngo ubone uko uyageza ku isoko kandi turabibaza abayobozi bakatubwira ko ntagisubizo cya vuba bafite”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bavuga ko uretse ubuvugizi bakomeje gukora kugirango leta ibafashe kongera kubaka ibi biraro ariko ngo kumbaraga z’akarere ubushobozi ntibwaboneka.

Tuyizere Thadée umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi yagize ati” Muri Kamonyi dufite ibiraro bisaga 40 byangijwe n’ibiza turacyakora ubuvugizi kuko kubisana birenze ubushobozi bw’akarere”

Image

Imihanda yi Runda na Ngamba ikomeje kubangamira abaturiye utu duce

Ibice binini by’imirenge ya Ngamba na Runda byo mu karere ka Kamonyi akenshi usanga bitandukanywa n’imigezi iyi abayizi bavuga ko mu bihe bishize yabaga ifite ibiraro n’amateme byafashaga abantu kwambuka iyi migezi.

Image

Umumotari ahetse umunyeshuri amwambutsa ibizenga

Kugeza ubu mu karere ka Kamonyi harabarurwa ibiraro bisaga 40 byatwawe n’ibiza ukurikije ibyo umuyobozi w’aka karere atangaza kuri iki kibazo birashimangira ko aba baturage bagikomeje guhura n’ingaruka zitandukanye zirimo ko uwifuje kwerekeza mu mujyi wa Kigali inzira yonyine aba asigaranye ari imwambutsa umugezi wa Nyabarongo bikamusaba kujya kuzenguruka mu karere ka Rulindo.

Pacifique NTAKIRUTIMANA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru