Kamonyi: Yasize urwandiko rusobanura icyatumye yica umugore we na we akiyahura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho kwica umugore we amukubise ifuni, na we ariyahura, asiga urwandiko rusobanura icyatumye abikora.

Uyu mugabo witwa Didace Nsabimana yari yarashakanye na Uwingabiye Brigitte bari bafitanye abana bane.

Izindi Nkuru

Hari hamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma ndetse bikekwa ko ari na yo ntandaro y’ubu bwicanyi.

Mu ijoro ryo ku ya 28 Kanama 2022 ni bwo uyu Nsabimana yishe umugore we na we ariyahura, bibera aho bari batuye mu Kgari ka Kazirabonde mu Murenge wa Ngamba.

Imibiri y’aba bombi yahise ijyanwa ku Bitaro bya Rukomo mu Karere ka Kamonyi gukorerwa isuzuma rya nyuma kugira ngo ibone gushyingurwa.

Majyambere Samuel uyobora Umurenge wa Ngamba, yavuze ko uyu mugabo yasize yanditse urwandiko rusobanurira imiryango yabo icyatumye akora aya mahano.

Uyu muyobozi yagize ati “Yabandikiye abasobanurira ko amujije kumuca inyuma.”

Muri uru rwandiko kandi, Nsabimana yagaragarijemo uwo ashinja kumuca inyuma, avuga ko ari umugabo mugenzi we wari ushinzwe gucungira umutekano kuri SACCO y’Umurenge.

Muri iyi nyandiko yasize mu ikayi, uyu mugabo yanagaragarijemo uko imitungo basize izagabanywa abana babo.

Inzego z’iperereza nk’urw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB), zahise zitangira iperereza kuri ubu bwicanyi mu gihe imiryango ya ba nyakwigendera na yo yatangiye kwitegura kubaherekeza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru