Karasira yasabye Urukiko ikintu gikomeye ngo nikidakurikizwa azafa icyemezo nk’icya Rusesabagina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu uregwa ibyaha birimo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda, yongeye kugaragariza Urukiko inzitizi afite zirimo kuba akubitwa iyo avuye kuburana, yishinganisha ku rukiko rumuburanisha, avuga ko ibyo asaba nibidakurikizwa, azikura mu rubanza.

Byari biteganyijwe ko Aimable Karasira atangira kuburana mu mizi kuri uyu wa Kane tariki Indwi Nyakanga 2022, ariko abwira Urukiko ko afite inzitizi zitatuma atangira kuburana.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo wakunze kubwira ubucamanza ko afite uburwayi bwo mu mutwe bityo ko adakwiye gukorerwa uburyozwacyaha, yavuze ko muri Gereza aho afungiye, amerewe nabi kuko arwaye indwara y’Igisukari (Diabetes) ndetse akaba afite n’uburwayi bw’ihungabana rikabije.

Karasira wabwiye Urukiko ko atanahabwa ubuvuzi buhagije, yongeye gusaba Urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze.

Akomeza kugaragaza inzitizi zituma atabasha gutegura urubanza, yavuze ko atemererwa kubonana bihagije n’umunyamategeko we ngo bategure urubanza.

Aimable Karasira yabwiye Urukiko ko iyo ageze muri Gereza avuye kuburana, ahatwa ikiboko ngo bamuziza kuburana mu buryo badashaka [nta bimenyetso yagaragaje] ahita avuga ko yishinganishije ku Rukiko ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Uyu mugabo uregwa ibyaha bishingiye ku biganiro yatangaga kuri YouTube birimo amagambo aremereye, yavuze ko ibi bibazo byose nibikomeza kumubaho azafata icyemezo cyo kwikura mu rubanza.

Icyemezo nk’iki cyafashwe na Paul Rusesabagina mu rubanza yaregwagamo n’abantu 20 rwavuzwe cyane mu Rwanda ndetse no ku Isi.

Me Gatera Gashabana na we yabwiye Urukiko ko umukiliya we afunzwe nabi bikaba biri no mu bituma ubuzima bwe bukomeza kujya mu kaga.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Karasira ari imfungwa nk’izindi kandi ko afunzwe nk’abandi ndetse ko ahabwa ubuvuzi buhabwa imfungwa n’abagororwa bose.

Urukiko rwahise rusubika urubanza rutegeka ko ruzasoma icyemezo cyarwo kuri izi nzitizi ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha tariki 11 Nyakanga 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru