Kariakoo: Ibrahim Ajibu yatorotse umwiherero mbere y’uko Yanga SC icakirana na Simba SC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021 guhera saa kumi n’imwe zuzuye ku masaha y’i Dar Es Slaam (17h00’) bizaba ari saa kumi ku masaha y’i Kigali (16h00’), ruraba rwambikanye hagati ya Simba SC na Yanga SC mu isibaniro ry’ibigugu. Ibrahim Ajibu Migomba yabuze mu mwiherero wa Simba SC.

Ku ruhande rwa Simba SC kuri ubu biravugwa ko abakinnyi barimo Jonas Gerald Mkude na Ibrahim Ajibu Migomba batazaboneka muri uyu mukino.

Izindi Nkuru

Jonas Mkude ari mu bihano by’igihe kitazwi mu gihe amakuru ava i Dar Es Slaam ahamya ko Ibrahim Ajibu Migomba yaburiwe irengero kuko yasohotse mu mwiherero akajya ahantu ahantu hataramenyekana.

Undi mukinnyi wa Simba SC utari mu mwiherero ni Perfect Chikwende wagiye mu butumire bw’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe kwitegura imikino ya COSAFA 2021.

See the source image

Ibrahim Ajibu Migomba yatorotse umwiherero wa Simba SC mbere y’uko bahura na Yanga SC

Ku ruhande rwa Yanga SC ntabwo bafite Balama Mapinduzi utarakira neza imvune yagize mu 2020 kimwe n’umunyezamu Boniface Metacha Mnata uri mu bihano.

Ni umukino uzakinwa mbere y’uko n’ubundi aya makipe azahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu (Azam Sports Federation Cup 2021), umukino uzakinwa tariki 25 Nyakanga 2021.

Ni umukino ikipe ya Simba SC izakina iri imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2020-2021 n’amanota 73 mu mikino 29 mu gihe Yanga SC ari iya kabiri n’amanota 67 mu mikino 31. Azam FC ni iya gatatu n’amanota 64 mu mikino 32 imaze gukina.

See the source image

Rally Bwalya wa Simba SC hagati ya Bakary Super Nondo Mwamnyeto (3) na Farid Moussa Mallick (17)

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Simba SC:

Aishi Salum Manula (GK)

2.Shomari Salim Kapombe

3.Mohammed Hussein Zimbwe Jr

4.Joash Onyango Auchieng

5.Serge Pascal Wawa

6.Taddeo Lwanga

7.Mzamiru Yassin Said

8.Clatous Chota Chama

9.Bernard Morrison

10.Jose Luis Miquissone

11.John Raphael Bocco (C)

Yanga SC:

1.Farouk Shikalo (GK)

2.Kibwana Ally Shomari

3.Abdallah Shaib Ninja

4.Bakary Nondo Mwamnyeto

5.Yassin Mustafa

6.Mukoko Tonombe

7.Feisal Salum Abdallah “Fei Toto”

8.Saido Ntibazonkiza

9.Tuisila Ossien Kisinda

10.Deus David Kaseke

11.Yacouba Sogne.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru